Kuri uyu wa Kabiri, nibwo hamenyekanye amakuru y’umugabo witwa Sibomana Alex wafashwe ahunze nyuma y’uko ikirombe bivugwa ko ari icye kigwiriye abagabo babiri bakahasiga ubuzima.Ni ikirombe kibarizwa mu Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke.
Uyu mugabo yafashwe , avuye i Nyamasheke aho iyo sanganya yabereye ageze i Kitabi mu Karere ka Nyamagabe arimo guhunga.Icyo kirombe cyagiyemo abantu batandatu, baracukura kiba kigwiriye babiri umwe agwa aho undi agwa ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura.
Abaguye muri icyo kirombe ni Habimana Emmanuel w’imyaka 47 na Vuguziga Sylver w’imyaka 45.Ubwo byamenyekanaga ejo hashize kuwa mbere, ubuyobozi bwahise butabara maze buvuga ko uyu Sibomana yakoreshaga abantu muri icyo kirombe rwihishwa kuko atari yujuje ibisabwa.
Ni nyuma y’uko cyari cyarahagaritswe n’Akarere ariko Sibomana we yanga kuva kwizima akajya abikora mu buryo bw’akajagari rwihishwa nkuko byagarutsweho na Mupenzi Narcisse Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke.
Yagize ati: “Hariya ni ahantu hari ikirombe gicukurwamo amabuye na latelite byo kubakisha. Ni umuntu wigeze kugira ibyangombwa byo gucukura birashira, asaba ibindi barabimwima bamubwira ko gucukura bibujijwe nta rundi ruhushya azabona. Aho kubyumva, abirengaho atangira gushaka abaturage, bakahacukura rwihishwa we ntagaragare.”
Gusa kugeza ubu ngo ntibiramenyekana niba ukekwa ko yari bwihishe inyuma byabaye ahari cyangwa ari hafi y’aho, ko ikizwi ari uko yahise ashakishwa afatirwa ku Kitabi mu Karere ka Nyamagabe arimo guhunga.Sibomana Alexis ukekwaho kuba ari we washoye abagwiriwe n’ikirombe mu kaga, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga muri Nyamasheke.


