Umukandida w’umuryango FPR/Inkotanyi ubwo yari asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyaruguru, yakomereje mu karere ka Gisagara, imbaga y’abaturage yaturutse imihanda yose yaje kumwakirana urugwiro ngo abagezeho ibyo abateganyiriza kuri iyi manda y’imyaka 7 yiyamamariza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, ni umunsi wa kabiri wibi bikorwa, umukandida Paul Kagame wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, yakiriwe mu Ntara y’Amajyepfo, ku kibuga kiri mu murenge wa Ndora muri Gisagara.
Mu gihe umukandida Paul Kagame yari ataragera i Ndora, abaturage bashyushywaga n’abaahanzi barimo King James, Urban Boys, Mariya Yohana, Jules Sentore, Riderman, Muyango,…
16:18: Umukandida Paul Kagame yageze i Ndora/Gisagara
Ubwo umukandida Paul Kagame yari ageze i Ndora ahateraniye imbaga y’abaturage baje kumwakira, yabanje kuzenguruka mu baturage abasuhuza, intero ni imwe ‘Turashaka nde’, abandi bati ‘Paul Kagame’.
Indirimbo yakurikiye umuvugo wa David Rutungura wari ukubiyemo kurata ubutwari Intore izirusha intambwe, Abaturage ba Gisagara yashyizeho indirimbo bacinya akadiho bagira bati “Banyagisagara turashaka ko ari Kagame uzatuyobora”.
16: 48: Ijambo ry’umukandida Paul Kagame
Umukandida Paul Kagame yabanje gushimira Abanyagisagara ko bitabiriye ari benshi, ati “uko munshaka niko mbashaka, ni nako nzabakorera ibyo mushaka byose, twese tugomba kuzaba dukorera hamwe, twuzuzanya, tukihuta tukagera kure, nibyo twifuza.
Akomeza avuga ko hari icyo FPR ihuriyeho n’andi mashyaka ndetse nibyo batandukaniyeho, ati “Ibyo mushaka ko dufatanya gukora byose, dushyize hamwe tuzabigeraho, iyo nzira niyo dushaka, iyo nzira niyo FPR /Inkotanyi irimo ifatanyije n’andi mashyaka, turakorera hamwe, dufite umugambi umwe w’u Rwanda twifuza”.
Ndashimira FPR Inkotanyi yantanzeho umukandida, ndabashimira mwe mwese kuko nzi ko muri Intore za FPR, ndashimira n’andi mashyaka yishyize hamwe nacu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibikorwa by’iterambere Gisagara imaze kugeraho birivugira, ntabwo ari inkuru mbarirano, 22% by’amashanyarazi ntabwo bihagije dushaka kugera ku 100% , buri wese akabona amashanyarazi, noneho byarushaho amashanyarazi y’inganda.
Iyo mudutoye, muba muduhaye icyizere gituma twumva inshingano muba mudushinze.
N’ubwo hari urubyiruko rutabaye mu mateka mabi yaranze igihugu, avuga ko narwo ingaruka zarugezeho, ati “Benshi mu rubyiruko, ntabwo mwabaye mu mateka mabi, ariko yabagizeho ingaruka. Turabifuriza ibyiza, kumenya mukaminuza, mukajya mu mashuli y’imyuga mukiga kaminuza mukamonuza.

Umutekano : Agira ati “buri munyarwanda wese agomba kuryama agasinzira bugacya, ujya mu mashuli akagenda, abajya ku kazi bakagenda, buri wese akagenda ntacyo yikanga, icyo nicyo gihugu dushaka,…Tumaze kubaka umusingi ukomeye ariko inzira iracyari ndende ngo dukomeze dutere imbere
Abikorera yabasabye kongera imbaraga, keretse nibinanirwa ngo kuko barashyigikiwe, Ati “n’amasoko arabategereje, ahari ubushake byose birashoboka; niba mufite ubushake natwe turabufite, Tuzakomeza kongera uburyo bwo gushyigikira abikorera, Abanyarwanda bihaze mu bishoboka byose”.
Njye inshingano yanjye ni ugushyira imbere politiki nziza. Ahari ubushake, iterambere twifuza rirashoboka.
Yasoje ijambo ashimira Abanyagisagara abasaba kuzahamya ibyo bamusabye, batora neza ku itariki ya 4 Kanama ndetse banakomezanya urugendo rwo kubaka igihugu mu myaka 7 iri imbere.
ANDI MAFOTO


Aka karere ka Gisagara Umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarijemo, ni kamwe mu turere 30 tugize igihugu gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo. Mu majyepfo n’iburasirazuba gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu Majyaruguru gahana imbibi n’Akarere ka Nyanza naho Iburengerazuba kagahana imbibi n’uturere twa Nyaruguru na Huye. Kagizwe n’Imirenge 13, Utugari 59 n’Imidugudu 524.
Umukandida Paul Kagame arakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga mu turere 3, Nyamagabe, Huye na Komonyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Amafoto: Kayiranga Mecky
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com -Gisagara








