Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuri uyu wa Kabiri yemeje umushinga w’itegeko ryemerera Guverinoma y’iki gihugu kohereza mu Rwanda abimukira, nyuma yo kurwemeza nk’igihugu gitekanye.
Ni umushinga w’itegeko wemejwe nyuma yo gutorwa n’abadepite 313 na ho 269 bakawurwanya, ibisobanura ko amajwi 44 ari yo yakoze ikinyuranyo.
Mbere y’uko uyu mushinga w’itegeko wemezwa hari ubwoba bwinshi bw’uko gahunda ya Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak iza kudobywa, bijyanye no kuba hari igice cy’abadepite bo mu ishyaka ry’aba-Conservateur kizwi nka ‘Tory Group’ cyari cyeruye ku mugaragaro ko kitagomba gushyigikira uriya mushinga.
Ni nyuma yo kugaragaza ko hari iby’ingenzi bibura muri gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ikindi bakagaragaza impungenge z’uko iriya gahunda ishobora kuzasiga u Bwongereza bwishe amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
Mu cyumweru gishize ni bwo Guverinoma ya Sunak yajyanye mu nteko umushinga wa ririya tegeko, nk’uburyo bwo kwivuna Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza mu kwezi gushize rwari rwaburijemo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda; nyuma yo kurugaragaza nk’igihugu kidatekanye.
Uyu mushinga kandi witezweho gufasha u Bwongereza gukemura burundu ikibazo cy’abimukira babwinjiramo mu buryo butemewe n’amategeko.
Umushinga w’itegeko ryemera u Bwongereza kohereza abimukira mu Rwanda wemejwe nyuma y’iminsi mike iki gihugu gisinyanye n’u Rwanda amasezerano mashya yerekeye abimukira.
Ni amasezerano yari yarasinywe bwa mbere mu 2022, akaba yarongeye gusinywa kugira ngo asubize ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwayanenze ko adakurikije amategeko.
Uru rukiko kandi Rwavuze ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, ndetse ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzajya basubizwa aho baturutse bahunga.
Aya masezerano mashya n’uyu mushinga w’itegeko wemejwe byose bikoze mu buryo bukuraho izi mpungenge zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza.


