Umukandida w’umuryango FPR/Inkotanyi ubwo yari asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyamagabe na Huye, urugendo yarukomereje mu karere ka Kamonyi.
Abaturage bagiye baturuka mu bice bitandukanye by’aka karere kuri uyu wa 16 Nyakanga 2017, bahuriye mu murenge wa Rukoma ahazwi nko mu Ikiryamo cy’Inzovu, baje kwakira umukandida wabo, Paul Kagame.
Abaturage bagiye baturuka mu bice bitandukanye ubwo bari bategereje ko umukandida Paul Kagame agera ku kibuga aho umuhango waberaga, bakomeje kunyeganyega babyina indirimbo z’abahanzi batandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage babarirwa mu bihumbi nibo bari baje gushyigikira umukandida, Paul Kagame
Abarwanashyaka bo mu yandi mashyaka nabo bashyigikiye umukandida, Paul Kagame
16:00: Abahanzi basusurutsaga abaturage
Abahanzi barimo Kitoko waririmbaga indirimbo ‘Akabuto’, Dream Boyz na Jay Polly nabo bati ‘Umutashye’, King James nawe ati ‘Ganyobwe’, abaturage bacinye akadiho bategereje ko umukandida wabo ahagera.

Intore Masamba nawe ati ‘Rwanda itajengwa na nani’ abandi bati ‘na sisi wenyewe, n’abandi bahanzi barimo Tom Close bakomeje gushyushya imbaga.
16:30: Umukandida Paul Kagame nibwo yageze ku kibuga
Abaturage bageze kuri iki kibuga mu rukerera bishimiye kubona umukandida wabo ahageze, bamwakiranye urugwiro, yabanje kubazengurukamo abasuhuza, bishimiye kumwakira, amashyi n’impundu, amadarapo hejuru bamwereka ko bamuri inyuma nibyo byabaranze. N’ibyishimo byinshi bagira bati “Muzehe wacu”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
16:40: Indirimbo y’umuryango FPR/Inkotanyi
Abaturage bose bahagaze, baririmbye indirimbo y’umuryango FPR Inkotanyi barata imyato ko yabakuye ahakomeye, ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iteza imbere Abanyarwanda ubu bakaba baryama bagasinzira.
16:44: Ubuhamya bwa Mukamusoni
Mukamusoni Francine, arashima Paul Kagame ko yahaye ijambo abagore, avuga ko yiteje imbere kandi mbere atari ko byari bimeze kuri we n’umuryango we.
Yahawe inka muri gahunda ya Girinka, yarororotse nawe ahitamo koroza abandi baturage 30 abaha amatungo magufi.
Akomeza avuga ko muri koperative yabo [abagore] abereye umuyobozi, bafite amazi meza. Uruganda rwabo rutonora umuceri rwahaye akazi abasaga 60, ubu bamaze kwinjiza asaga miliyoni 800.
Yasoje ijambo agira ati “Banyakamonyi rero ku itariki ya 4 Kanama, tuzatore Paul Kagame dukomeze dusigasire ibyagezweho”.
16:56: Ijambo rya Munyentwari Alphonse
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR/ Inkotanyi, Alphonse Munyentwari, avuga ko Paul Kagame yahesheje Abanyarwanda agaciro mu ruhando rw’amahanga.
Arabaza: Rubyiruko ni nde waduhaye kwiga twese ?, basubiza bagira bati ‘ni Paul Kagame’, Munyentwari yakomeje agira ati “ntabwo ari urubyiruko gusa kuko hari n’abakuze basubiye kwiga, 100% nta na rimwe ribuzemo tuzamutore”.
16:02: Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame
Umukandida Paul Kagame yabanje gusuhuza Abanyakamonyi, abashimira amasaha bamaze yose bamutegereje ndetse anashimira ikipe bavanye Nyamagabe na Huye bakagerana Kamonyi.
Yavuze ko aya matora arimo byinshi ariko bishingira ku mateka u Rwanda rwaciyemo, ati “Duhereye ku mateka yacu, yaje kutugeza no kubyagwiririye igihugu cyacu. Ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu bashaka kubaka igihugu ntabwo bisanzwe, niyo mpamvu bamwe mu bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda batabyumva, baducukuriye urwobo badutamo, ntabwo bari bazi uko tuzaruvamo”.
Umugani: Baraduhambye, baradutabye ntabwo bari bazi ko tuzashibuka
Bashyizeho ibitaka rwose barakandagira, barangije baragenda baratubwira ngo murabeho, Abanyarwanda babaye imbuto, baramera, barashibuka none Abanyarwanda bari hano ni Ubukombe. Ni Amajigija.
Iki gihe turimo rero ni inzira yo gukomeza inzira nziza twatangiye mu myaka 23 ishize, aho tumariye gushibuka, nibyo dukomeze kubakira ku byiza. Ibyiza kurusha biracyari imbere.
Amashanyarazi
Amashanyarazi nibyo, amaze kugera ku Banyarwanda benshi, ariko turashaka kujyana na buri wese, ese icyatunanira cyaba ari iki? Turacyari kumwe rero, turashaka kujyana twese tukagera kure kandi tukihuta.
Urubyiruko
Abana bato bari hano, ibya mbere y’imyaka 23 ntabyo bazi ariko nabo barabibwiwe kandi byabagizeho ingaruka, byarabaye ariko aho tugeze, aho tujya, ntabwo bizasubira.
Na bariya bashinyaguzi ntabwo bazadukandiraho, baravuga gusa ariko ibikorwa ni ibi ngibi dushaka, amahoro n’umutekano w’u Rwanda n’iterambere ry’Abanyarwanda, Buri wese arashoboye, dushoborere hamwe, dukorere hamwe twubake u Rwanda hamwe.
Banyakamonyi rero muri bamwe muri izo mbuto z’Abanyarwanda mwese, Banyakamonyi rero ndashaka ko tuzatora neza, tugakomeza kwiyubaka tukabana neza n’abo duturanye ariko dushingiye ku byo twubatse bikomeye.
Ijana ku ijana (100%):
Ndabizeye muri Intore nziza za FPR/Inkotanyi, iyo mwese muri FPR Inkotanyi, tugafatanya n’abandi Banyarwanda bafite ibitekerezo byiza, tuzubaka u Rwanda rwacu, ku itariki ya 4 rero ni ukuzinduka.
Ahajya kugera saa sita umurimo ukaba wanoze [abaturage bati 100%]. Banamusaba kuzabyinana intsinzi.
Yasoje agira ati “Mwakoze cyane cyane, Muhorane amahoro y’Imana.
Hakurikiyeho gucinya akadiho:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com -Kamonyi






















