RDC:ADF yarishije nabi Noheli abaturiye mu gace ka Beni

Sangiza iyi nkuru

Abantu batanu (5) bapfuye nyuma y’igitero cy’inyeshyamba z’ingabo zishyize hamwe za ADF mu gace ka Mayimoya mu mutwe wa Bambuba Kisiki, mu ifasi ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru).

Abagabye igitero bishe abaturage muri icyo kigo, mu ijoro ryo ku cyumweru kugeza ku wa mbere, 25 Ukuboza 2023.Ibi byatangajwe na sosiyete sivile, aho yavuze ko ADF yitwikiriye iminsi mikuru ikica aba baturage.Ni nyuma y’uko ingabo zabarizwaga muri utwo duce zimuwe.

Sosiyete sivili iti” Kugeza ubu, umubare w’agateganyo ni abantu 5 bishwe abandi benshi baburirwa irengero. Umwanzi yasahuye umutungo w’abaturage mbere yo kuva muri utwo duce nk’uko byatangajwe na Patrick Musubao, perezida wa sosiyete sivile.

Musubao atangaza ko ubwo icyo gitero cyagabwaga ku baturage ingabo za Kongo ku bufatanye n’iza Uganda, zatabaye kandi bombi bakurikirana ibyo byiheba bibakiza abaturage.

Uyu mutwe wa ADF ufite ibirindiro muri Kongo, ugizwe n’abarwanyi barwanya ubutegetsi muri Uganda. Hagati muri uyu mwaka wagabye igitero mu karere ka Kasese gihitana abanyeshuri hafi 40 mu burengerazuba bwa Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *