RDC:Kiliziya Gatolika irashinja CENI guteza akavuyo mu matora nayo ikitakana abaturage

Sangiza iyi nkuru

Mu misa ya Noheri, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo yababajwe n’imvururu zikomeye zabaye mu matora rusange yo ku ya 20 Ukuboza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Ibi yabigarutseho agaragaza ko komisiyo y’amatora yagize uburangare ikanateza akajagari mu migendekere y’amatora.Yavuze ko kiliziya gatolika ubwayo yababajwe n’abantu bagiye bahohoterwa harimo n’umugore wagaragaye akubitwa kuko yatoye Moise Katumbi utavuga rumwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ati: “Tubabajwe n’umugore wagaragaye arimo gutotezwa anakubitwa kuko yatoye umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi.Ni irihe shusho duha igihugu cyacu ku rwego mpuzamahanga? Nigute dushobora guhora tujya hasi cyane muri iki gihugu?  »

Kuri uyu wa mbere, Denis Kadima, perezida wa komisiyo yigenga y’amatora yigenga (Céni) yagiranye ikiganiro na RFI avuga ko nka komisiyo bagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde imvururu ariko biranga kugeza ubwo bitabaje igipolisi mu bice byagaragayemo akavuyo.

Ati: “Hariho abantu batawe muri yombi, imvururu zabaye ahantu hatari henshi, ariko ntabwo byari ku bwende bwa CENI ahubwo byaturutse kuri sosiyete yacu.”

Yakomeje agira ati ” Nahoraga mbivuga, iki kibazo ntigishobora kubazwa gusa Céni, tugomba kubaza abantu bose kuko birabareba.Twebwe uruhare rwacu twita ku gutegura no kuyobora ibikorwa by’amatora ariko ntidushinzwe umutekano. Hariho bamwe bita ku mutekano bashobora kubazwa iby’imvururu zabaye ariko kandi na societe ifite uruhare mu byabaye.  »

Kugeza ubu hashyizweho komisiyo ishinzwe iperereza muri Céni ngo harebwe ko ibivugwa ko amajwi akomeje kwibwa arundwa kuri Felix Tshisekedi usanzwe ari Perezida ari ukuri koko.

Muri Nzeri uyu mwaka wa 2023, nanone Kiliziya Gatolika yari yatanze umuburo ko amatora ashobora kurangwa n’imvururu zikomeye ziziganzamo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi.Icyo gihe urubyiruko rwasabwe kuba maso kugirango bazagire uruhare mu kurwanya no gukumira iyo myivumbagatanyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *