Abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bagabye igitero gishya mu karere ka Kamwenge, mu burengerazuba bwa Uganda, gihitana byibuze abantu batatu.Ni nyuma y’uko hashize igihe gito hagabwe ikindi gitero cyahitanye abantu 10.
Ni igitero cyabaye mu ijoro rya Noheri mu mudugudu wa Nyabitutsi mu gace ka Businge, mu ntara ya Kamwenge muri Uganda.Uwitwa Isaiah Kanyamahane Byarugaba, yavuze ko aba barwanyi batwitse inzu y’ibyondo y’uwitwa Adrine Ngwabiiji w’imyaka 78, bamwica ari kumwe n’abuzukuru be babiri.
Ibi bibaye nyuma y’uko abantu 500 baherutse guhungira icyarimwe bavuye muri aka gace ka Kamwenge batinya ko bakongera kugabwaho igitero.Ku ya 18 Ukuboza i Kamwenge nabwo abarwanyi bane ba ADFbazengurutse ishyamba rinini rya Kibaale bahohotera abarinzi nijoro barindaga imyaka yabo.
Kuva icyo gihe Perezida Museveni yategetse ingabo kongera ingufu mu mutwe w’ingabo z’igihugu (LDUs) zoherezwa muri parike zitandukanye z’igihugu mu burengerazuba bwa Uganda kugirango bahashye abo bagizi ba nabi.Abarwanyi ba ADF babarizwa muri Kongo binjiye muri Uganda kugira ngo batere ubwoba abaturage b’inzirakarengane.
Ku ya 17 Ukwakira 2023, nabwo umwenegihugu w’Ubwongereza David Barlow n’umugore we wo muri Afurika yepfo Emmaretia Geyer bishwe bararashwe na ADF ubwo bari bari mu kwezi kwa buki muri Uganda.Aba ba mukerarugendo bari mu ruzinduko kureba ingagi n’izindi nyamaswa zo muri parike yitiriwe umwamikazi Elizabeth ubwo bagwaga mu gitero cyagabwe na ADF.


