Uburusiya bwemeje ko ubwato bwayo bw’intambara bwangirikiye mu gitero cya Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Ubwato bw’intambara bw’Uburusiya bwangirikiye mu gitero cy’intambara cya Ukraine ubwo bwari bugeze mu kiyaga cy’umukara.

Ni igitero cy’indege cyabereye ahitwa Feodosiya mu gitondo uyu wa kabiri mu karere ka CrimĂ©e/Crimea gasanzwe karigaruriwe n’Uburusiya.Minisiteri y’Umutekano y’Uburusiya ivuga ko ubu bwato bw’intambara bunini Novocherkassk bwatewe n’indege ya Ukraine yari yikoreye ibisasu bya misire ziremereye cyane.

Ni mu gihe mbere y’iki gitero, umukuru w’igisirikare cya Ukraine yari yatangaje ko indege zacyo z’intambara zabanje gusambura ubu bwato.Kugeza ubu umuntu umwe niwe wishwe muri iki gitero, nk’uko bitangazwa n’umukuru wa Crimea washyizweho n’Uburusiya, Sergei Aksyonov. Abandi batari bake bakomeretse.

Ibikorwaremezo n’inyubako esheshatu zangiritse , abenshi mu bahungabanyijwe n’icyo gitero bajyanwa gucumbikishwa mu bigo by’agateganyo, nk’uko bitangazwa na Aksyonov.Si bwo bwa mbere habaye igitero nk’iki kuri ubu bwato Novocherkassk gikozwe n’ingabo za Ukraine , kuko no mu bihe bitandukanye hagiye harekurwa ibisasu biremereye bimwe bigahitana imbaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *