Leta y’u Burundi yatangaje ko yamaze kwitabaza Polisi mpuzamahanga kugira ngo iyifashe guhiga abari inyuma y’igitero cyo mu Gatumba cyiciwemo ababarirwa muri 20.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza ni bwo kiriya gitero cyagabwe muri kariya gace gaherereye hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega ni zo zacyigambye zibinyujije ku rubuga rwa X, ndetse zinemeza ko zacyiciyemo abasirikare icyenda ndetse n’umupolisi umwe.
Ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza ni bwo abantu 20 biciwe muri kiriya gitero bashyinguwe.
Leta y’u Burundi muri uyu muhango yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera, Martin Niteretse, yavuze ko u Burundi bwamaze kwitabaza Polisi mpuzamahanga (Interpol) kugira ngo abagabye kiriya gitero n’ababashyigikiye bari hanze y’igihugu batabwe muri yombi mbere yo kuburanishwa.
Yunzemo ati: “Bose tuzabahigisha uruhindu kugeza ku wa nyuma.”
U Burundi bwiyemeje guhiga abarwanyi ba RED-Tabara bagabye igitero cyo mu Gatumba, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ategetse inzego ze z’umutekano “guhashya no gucecekesha izo nkozi z’ibibi zitagira icyo zikanga, zikica ibibondo n’ababyeyi, zigatoba amahoro” avuga ko u Burundi bwabonye buyanyotewe.


