Museveni yakiriye iwe Gen Hamdan Daglo uri mu bahanganye ntambara yo muri Sudani

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza yakiriye iwe mu rugo Gen Mohamed Hamdan Daglo, bagirana ibiganiro.

Gen Daglo wahoze ari umuyobozi wungirije w’akanama ka gisirikare kayoboye Sudani by’agateganyo, ni we ukuriye umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) umaze igihe mu ntambara n’ingabo za Sudani.

Ni intambara yadutse muri Mata uyu mwaka, ndetse kuri ubu abarenga 12,000 bamaze kiyicirwamo mu gihe ababarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), yemeje ko yahuriye na Gen Mohamed Hamdan Daglo mu rugo rwe ruherereye i Rwakitura.

Ati: “Nakiriye mu rugo rwanjye i Rwakitura Gen. Mohamed Hamdan Daglo wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’akanama ka gisirikare kari kayoboye Sudani. Muri uko guhura, yansobanuriye uko kuri ubu ibintu byifashe muri Sudani.”

Nta byinshi Perezida Yoweri Museveni yigeze atangaza kuri uriya muhuro.

Gen Daglo mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, we yavuze ko yahaye Museveni “ibisobanuro birambuye ku mpamvu zatumye intambara yaduka.”

Yavuze ko intambara iri muri Sudani “yakongejwe n’abayobozi basigaye mu gihugu babifashijwemo na bamwe mu basirikare bakuru ndetse n’amashyaka abangamiye ko hashakwa igisubizo [ahubwo] agashyigikira ko intambara ikomeza.”

Daglo kandi yagaragarije Perezida wa Uganda icyerekezo cyagutse RSF ifite, kirimo kujya mu mishyikirano, guhagarika intambara ndetse no kubakira Leta ya Sudani ku mfatiro nshya.

Museveni ku ruhande rwe yagaragaje ko ashyigikiye byimazeyo abaturage ba Sudani, ndetse ko yiteguye “gukora ibishoboka byose kugira ngo Sudani ibone amahoro n’umutekano.”

Museveni kandi yijeje “kuzakoresha ubushobozi bwe bwose n’umubano we kugira ngo afashe Abanya-Sudani” kwikura muri iriya ntambara itoroshye mu mateka yabo.

Perezida wa Uganda yakiriye uriya Jenerali mu gihe muri Nzeri yari yakiriye Gen Abdel Fattah al-Burhan bahanganye mu ntambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *