Myugariro wa APR FC Ombolenga Fitina yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni, nyuma y’uko ashinjwa imyitwarire mibi.Omborenga yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni biturutse ku cyemezo cyafashwe na Chairman wa APR FC Col Richard Karasira.
Intandaro y’iyi myitwarire mibi ashinjwa harimo kutitabira imyitozo ibiri ibanziriza iyo ku wa Gatatu kandi nta mpamvu ifatika yatangaje ndetse ngo yanga kwandika ibaruwa itanga ubusobanuro ku cyamubujije kwitabira iyo myitozo.
Amakuru avuga ko ibyo yari yabisabwe na Team Manager, Rtd Cpt Ntazinda Eric, nyuma yo kutabikora uyu akabifata nk’agasuzuguro, abimenyesha ubuyobozi bukuru.
Nyuma y’ibyo Richard Karasira yahise ashyiraho Niyomugabo Claude nka Kapiteni mushya w’iyi kipe ya APR FC asimbura uyu mukinnyi wagizwe Kapiteni muri Kanama 2023 aho yasimbuye Buregeya Prince.
Uretse kuba uyu mukinnyi ashinjwa kugira imyitwarire mibi, hari andi makuru avuga ko yagurishije imodoka uyiguze asanga ifite amadeni y’imisoro gusa we yahakaniye cyatangaje iyo nkuru ko uwo uvuga ko yayiguze atamuzi.Gusa aya makuru akaba ntaho ahuriye no kuba yahagaritswe ku bukapiteni.


