Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hasohotse Raporo ya Loni igaragaza uko umutekano ugaragara muri iki gihe maze ishimangira ko Wazalendo na FDLR bakoze ubwicanyi.
Iyi Raporo icyo yari igamije ni ukugaragaza buryo ki imitwe y’iterabwoba yagiye yiyomeka ku ngabo za Leta igakora ubugizi bwa nabi.
Kuri Wazalendo na FDLR, iriya raporo yemeje bidasubirwaho ko leta yizeye cyane FDLR na Wazalendo, abariho imbaraga zishorwa mu gihe iriya mitwe ishinjwa kwica no guhungabanya umutekano wa baturage.
Nk’uko iriya nyandiko ibigaragaragaza n’uko mu Ntara zose zigize igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagiye habamo imivurungano ishingiye ku moko.
Cyane cyane ngo mu m’Ajyepfo ya Kinshasa, mu Ntara ya Maà¯-Ndombe, ko hagaragaye ubugome bukaba bwara rushijeho gukara mu ntangiriro z’umwaka w’2022.
Iriya raporo igaragaza ko muri Maà¯-Ndombe, hapfuye abantu ba barirwa mu magana, aho ngo n’ibikorwa remezo byagiye bisenywa ndetse n’Abantu benshi bata izabo.
Hari aho iyi Raporo igaragaza ko muri iki gihugu hagiye hagaragara aba nya politiki bishwe bityo bigakurura umwuka w’ubwoba mu baturage n’abatavuga rumwe na Leta.
Umuryango w’Abibumbye, wanemeje ko ingabo z’u Burundi, zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gufatanya na Wazalendo na FDLR, kurwanya M23.
Nk’uko iriya raporo ibihamya n’uko ingabo z’u Burundi, zoherejwe k’u Muhanda wa Sake na Kitshanga, kuva muntangiriro z’ukwezi kwa Cumi 10, kandi bagenda bambaye umwambaro w’igisirikare ca FARDC.



2 Responses
RDC:Loni yasohoye Raporo ishimangira ko wazalendo na FDLR ari abicanyi ruharwa
Ndabona bikabije pe nibarekere Aho kwica abaturage b’Imana
RDC:Loni yasohoye Raporo ishimangira ko wazalendo na FDLR ari abicanyi ruharwa
Wamugabowe uratubeshe raporo yavuze ku ngabo zareta ntiyavuga inyeshamba muri make uri kumubwira ibyo ushaka ntabwo uri gukotinga raporo ya onu