Muri iki gihe cy’iminsi mikuru bamwe mu bacuruzi barataka igihombo cy’inyama zikomeje kubanambiraho bitewe n’uko abaguzi basanga ibiciro byazamutse bagakuramo akabo karenge bataguze.
Abaguzi n’abacuruzi bo mu bice bitandukanye bya Kigali by’umwihariko ahakorera mu isoko ryo mu Mujyi rwagati rya Nyarugenge, bavuga ko mbere ya Noheri ibiciro ntacyo byari bitwaye ariko nyuma mu gihe cy’iminsi mikuru byafashe indi ntera ku buryo hari abaza guhaha bakagenda bataguze.
Muri iri soko rya Nyarugenge, ikilo cy’imvange z’inyama z’inka kirimo kugura amafaranga y’u Rwanda 4800, mu gihe kuri Noheli na mbere yaho cyaguraga amafaranga 4500, naho iroti iragura amafaranga 6200 mu gihe kuri Noheli yaguraga 6000.
Ni mu gihe inyama z’inkoko ikilo kirimo kugura amafaranga y’u Rwanda 5500, mu gihe mbere zaguraga 3500, naho inkoko z’inyarwanda ikilo ni 6000 mu gihe zaguraga 5500, naho ikilo cy’amafi ya Muhazi kiragura amafaranga y’u Rwanda 4500, yo ntabwo yigeze azamurirwa igiciro.
Ntabwo ari ibiciro by’inyama byazamutse muri iki gihe cy’iminsi mikuru gusa,kuko n’ibindi na bimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa muri iyo minsi byarazamutse, icyakora ibirayi bya Kinigi byo ibiciro byagabanutse, bikaba bigeze ku mafaranga 600 ku kilo, nubwo hari igihe mu minsi yashize cyaguze amafaranga 1500.
Mu bice nka Nyamirambo na Kimironko igiciro cy’inyama z’imvange kiri hagati ya 4500 na 4800, mu gihe mbere y’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka ibiciro byari munsi yaho.Iri zamuka rikaba rikomeje gutuma abacuruzi batabona abaguzi nk’uko byari bimeze mu myaka yatambutse.


