vlcsnap-2024-01-02-15h12m45s636.png

Abavuye mu Rwanda mu 1940, 1950, ntabwo bafatwa nk’Abagande — Minisiteri y’umutekano

Sangiza iyi nkuru

“Ibagirwa aba ngaba bavuye mu Rwanda ejobundi, abavuye mu Rwanda mu 1940, 1950, hanyuma baba hano, babyara abana, abana nabo babyara ikindi gisekuru, abo ntabwo bafatwa nk’Abagande,” iyi ni minisiteri y’umutekano muri Uganda ubwo yavugaga ku kibazo cy’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda muri iyi minsi bikomeje kuvugwa ko bakomeje guhezwa no gufatwa nk’Abanyamahanga nyamara benshi muri bo batazi n’ukuntu mu Rwanda hasa.

Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bahawe ubwoko bwa Banyarwanda bivugwa ko bari ku mwanya wa 24 ku rutonde rw’amoko 65 yemewe y’Abagande mu itegeko nshinga rya Uganda, ariko ngo uko bafatwa iyo bashaka ibyangombwa nka passport cyangwa serivisi zimwe na zimwe ntabwo babyishimira. Ni ikintu bavuga ko kimaze igihe kirekire.

vlcsnap-2024-01-02-15h12m45s636.png

Rev. Asiimwe Enock, Umuyobozi w’Agateganyo w’ishyirahamwe Umubano, yagize ati “Umuntu ashobora kurwara agakenera kujya hanze kwivuza cyangwa agashobora kujya gukomeza amasomo ntibikunde, ibi byambura amahirwe umubyeyi n’umurwayi..”

Pasiteri John Ndagize, umwe mu bagize ishyirahamwe Umubano, agira ati “ Mfite passport nabonye igihe kinini cyashize kandi igihe nabonaga iyo passport nakoze ingendo kenshi mva muri Uganda njya mu bindi bihugu. Ariko vuba aha ubwo najyaga kuvugurura passport yanjye, baravuze oya ntabwo nkwiriye kubona passport kubera ko ntari Umugande.”

vlcsnap-2024-01-02-15h13m04s876.png

Abagize iri shyirahamwe bise Umubano riharanira guteza imbere umuco, bifuza koi bi bihagarara nk’uko iyi nkuru dukesha Uganda Broadcasting Corporation ivuga.

Benon Mushabe ati “Ntabwo nifuje kuvuga ndi Munyarwanda, cyangwa se data cyangwa sogokuru…kandi nizera ko ndi Umunyarwanda na data na mama …ariko iyo ugiye mu bashinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu gusaba passport baratubwira ngo dusubire mu Rwanda…nyamara ntitwigeze tugera mu Rwanda, kubw’ibyo rero ntabwo tuzi icyo gukora.”

vlcsnap-2024-01-02-15h13m33s120.png

Ariko se aba bantu ni bande ? kandi status yabo muri Uganda ni iyihe ?

Umuvugizi wa minisiteri y’umutekano ari na yo ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Simon Peter Mundeyi, yagize ati “ Mu ijoro ryo kuwa 8 Gashyatare 1926 nyuma yo guca imipaka, abisanze ku ruhande rwa Uganda bafatwa nk’Abagande ariko bakomoka mu Rwanda. Abo ni bo bemerewe kubona passports. Ibagirwa aba bavuye mu Rwanda ejobundi, bavuye mu Rwanda mu 1940, bavuye mu Rwanda mu 1950, hanyuma baba hano, babyara abana, abana na bo babyara ikindi gisekuru, abo ntabwo bafatwa nk’Abagande…  »

Yongeyeho ko bitavuze ko umuntu ahita aba Umugande ngo kubera ko gusa yavukiye mu Bitaro bya Mulago.

Kugirango ariko iki kibazo gikemuke, aba Bagande bafite inkomoko mu Rwanda bifuza ko bashyirirwaho ibiro bidasanzwe mu biro by’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwa Uganda.

vlcsnap-2024-01-02-15h13m47s409.png

Peter Mundeyi ariko we yavuze icyo bakora kugirango bafatwe nk’Abagande buzuye.

Ati “ Kugirango ube Umugande, niba waravukiye hano muri iyo myaka, 1940, 1950, ntiwigeze usohoka muri Uganda, hari idirishya wacamo ngo ube Umugande, iryo dirishya n’icyo twita guhabwa ubwenegihugu. Urasaba online, hanyuma immigration ikareba mu busabe bwawe hanyuma bagafata icyemezo niba bikwiye kububona hanyuma bakaguha ubwenegihugu cyangwa bakabukwima.”

Ibarura ry’abaturage ryo mu 2014 muri Uganda ryagaragaje ko Uganda ifite abaturage bafite inkomoko mu Rwanda 524,098, muri bo abagabo bakaba bari 252,494, naho abagore bakaba 271,605. Abagera ku 422,355 babaga mu byaro, mu gihe 101,743 ari bo babaga mu mijyi.

Ibi bibazo Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bahura nabyo biherutse kugarukwaho n’Umuyobozi w’ihuriro ryabo bita “Abavandimwe”, Frank Gashumba, wagiye kure akanemeza ko hari n’abantu barimo abagize inteko ishinga amategeko batangiye ubukangurambaga bwo kubangisha abandi Bagande ku buryo byanavamo gukorerwa jenoside, aho mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagize ati ” Icyo nakwizeza Abagande, Banyarwanda ntituzatangiza intambara ariko nibayitangiza tuzayirangiza,”

Wasoma iyi nkuru hano hasi

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Abavuye mu Rwanda mu 1940, 1950, ntabwo bafatwa nk’Abagande – Minisiteri y’umutekano
    Buri munsi umunyarwanda !!Nzabandora nuwa Sekurama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *