Masaka: Abaturiye icyanya cyahariwe serivisi z’ubuzima bahumurijwe

Sangiza iyi nkuru

Nta muturage uturiye icyanya cyahariwe serivisi z’ubuzima cya Masaka uzimurwa, ahubwo abahaturiye bazahabwa amabwiriza mashya yo kubaka ibintu byafasha abazaba bagana amavuriro azaba yubatse muri ako gace nk’uko byemejwe n’Umujyi wa Kigali watangaje ko.

Kubera ibikorwa by’ubuvuzi birimo gushyirwa i Masaka, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Solange, yavuze ko bashaka ko haba ahantu hari ibikorwa by’ibanze bikenewe nk’amacumbi y’abaganga, amacumbi y’abantu bazajya baza kuharwariza ariko by’igihe gito n’ibindi.

“Abaturage bafite ubutaka bazahabwa amabwiriza y’uburyo bazajya bubaka kugira ngo bazabashe kuba bahashyira ibikorwa byakunganira ibitaro,” Uyu ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Solange mu kiganiro yagiranye na RBA dukesha iyi nkuru.

Yakomeje agira ati “Keretse wenda haramutse hakenewe nk’ubundi buso buto urugero nko kuba tugiye kubaka umuhanda ariko ahandi ho ni ahantu hangana na hegitari 500, muri izo hegitari 500 harimo ubutaka bwamaze kugurwa burimo kubakwamo ibitaro. Abaturage bahafite ubutaka bazahabwa amabwiriza y’uburyo bazajya bubaka kugira ngo bazahagire ibikorwa byakunganira ibitaro.”

Yongeyeho ko mbere ubwo hakorwaga igishushanyo mbonera, batari bazi ko hazajya ibitaro nka biriya biri ku rwego rukomeye, bimeze nk’ibyo abantu bajya kwivurizamo nka Nairobi muri Kenya cyangwa mu Buhinde.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *