Amakuru akomeje kuvugwa muri siporo yo mu Rwanda n’uko umukinnyi wamamaye mu ikipe ya Rayon Sports Kakule Mugheni Fabrice waje kujya muri Musanze yasezerewe atarangije kontaro.
Byamenyekanye kuri uyu wa 3 Mutarama 2024 , aho uyu mukinnyi wari wasinyiye Musanze FC amasezerano y’umwaka umwe, yasezerewe asigaje amezi atanu gusa ngo amasezerano ye arangire.
Mugheni Kakule Fabrice yagiye anyura mu makipe atandukanye mu Rwanda harimo ikipe ya Police FC,Kiyovu Sports,Rayon Sports,AS Kigali na Musanze FC yirukanywemo.
Siwe wasezerewe wenyine, kuko yajyanye na Jonathan Mangala Yaya ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nicholas Ashade Ayomide ukomoka muri Nigeria nabo bahawe impapuro zibasezerera.
Amakuru ahari nuko ngo aba basimbujwe abandi bakinnyi bashya banatangiye gukora imyigozo mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura.


