Kirehe: Dr Frank Habineza yongeye kwimurwa aho yagombaga kwiyamamariza

Sangiza iyi nkuru

Umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yongeye kwimurwa aho yari yateganyije kwiyamamariza mu karere ka Kirehe, ajyanwa kure yaho,bivugwa ko ubuyobozi bwirukanye abaturage, ndetse hagaragara n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza bitwaje ibirango by’andi mashyaka badobeje icyo gikorwa.

SAM 0912
Abaturage bacye cyane bahageze bakajya bajya kwicara bikandagira

Ubwo Umukandida yageraga mu mujyi wa Kirehe, byabaye ngombwa ko akomereza ibikorwa bye aho atari yateganyijwe kubera gahunda zitunguranye yagejejweho n’ubuyobozi bw’akarere bakamuhitiramo mu kagari ka Rubimba kitaruye umujyi aho hakozwe urugendo rw’iminota 30 mu muhanda w’igitaka uturutse ku karere.
 
Ubwo umukandida yageraga kuri Site bamuhitiyemo yo kwiyamamarizaho, yasanze nta muturage uhari gusa abari baherekeje umukandida bakavuga ko hari amakuru ko abaturage bahaje mbere y’uko umukandida ahagera ariko ubuyobozi bukahabirukana.
SAM 0909
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Amatora, na we yari ahari

Muri uyu muhango, nta muyobozi n’umwe wo mu nzego z’ibanze waje guha ikaze umukandida kuko bose bamubwiraga ko bafite izindi gahunda bagiyemo.
SAM 0904
Ku kijyanye n’igikorwa gisa no kwiyamamaza, abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza bari aho ari benshi, bari baje bitwaje utubendera twa RPF baduhishe mu bikapu, ariko igikorwa kirimbanyije badukuramo batangira kutuzunguza mu kirere baririmba ibitandukanye n’uurongo ngenderwaho w’ishyaka ryiyamamazaga.
SAM 0916
Aba bana batari ku masomo ndetse bakaba bari no mu bihe by’ibizamini, bari mu kibuga ahabereye ibi bikorwa byo kwiyamamaza babyina aho gusubiza Oye basubizaga Oya, ndetse n’ibindi bitandukanye byasabaga ko abarwanashyaka basubiramo abo bana bo bakavuga ibyabo.
SAM 0903
Aba bana byagaragaraga ko wagira ngo hari uwabatumye kuza kudobya ibikorwa byo kwiyamamaza, banze kuvuga uwabatumye ariko icyatangaje kurushaho ni uko ubwo ibikorwa byo kwiyamamariza aho byarangiraga abaturage basanganiye imodoka ku buryo wabonaga ko bari bakumiriwe na mbere.
SAM 0900
Abarwanashyaka ba DGPR bari biganjemo abo baturukanye i Kigali

SAM 0893
Aba bana bari baje bahishe utubendera twa RPF

SAM 0902 SAM 0891

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *