Mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba,hari abaturage bazwi nk’abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe no kuba abana babo bicwa n’imisonga nyuma y’uko inzu babamo zinjirwamo n’imvura bityo bagasaba ubutabazi.
Usibye kuba abana bicwa n’imisonga, ngo hari n’izindi ngaruka bahura nazo ziterwa no kuba mu mazu ashaje cyane yinjirwamo n’imvura ndetse n’imbeho yose.
Bigarukwaho by’umwihariko n’abatuye mu mudugudu wa Bikingi mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu. Umunyamakuru wasuye aka gace yasanze hari abasigajwe inyuma n’amateka biganjemo abakuze cyane baba bacanye umuriro mu ziko barimo kota bagirango barwanye imbeho.
Ni inzu ubona ko zishaje cyane kuko uzirimo aba areba hanze neza, ibintu bavuga bigira ingaruka ku bana babo by’umwihariko abakiri bato.
Umwe ati “dupfusha abana cyane ahubwo, njye mpfushije 2 ari umusonga, kubera kunyagirwa ndetse n’imbeho, ba mudugudu bahora baza bagafotora”.
Mukandayisenga Antoinette, ni umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mme.Ashimangira ko ingengo y’imari yo kubakira aba basigajwe inyuma n’amateka yamaze koherezwa muri uyu murenge, bikaba biteganyijwe ko bitarenze muri Gashyantare uyu mwaka, bazaba batangiye kubakirwa.
Ati “ibyo twabishakiye igisubizo, hari amafaranga yoherejwe ku murenge n’ibijyanye n’isoko byaratanzwe ku buryo bateganya gutangira kuhubaka hagati ya tariki 2 n’itariki 5 z’ukwezi kwa 2, inzu ni amabati ariko tukareba uburyo igikoni twacyubaka n’amategura”.



One Response
Nyabihu:Abasigajwe inyuma n’amateka barahangayitse
Hhhhh genda Nyabihu waramamaye! Hanyuma c n’uriya muntu Gitifu wa Kijote mu Murenge wa Bigogwe aherutse kwicisha inkoni muzamuzura Ra?