APR FC yatsindiwe mu maso ya Gen (Rtd) Kabarebe, inzozi zo gutwara Mapinduzi Cup zirarangira

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yasezerewe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rikomeje kubera mu birwa bya Zanzibar, nyuma yo gutsindwa na Mlandege FC kuri penaliti.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Amani Stadium.

APR FC yari yasezereye Young Africans muri ¼ cy’irangiza yaremye uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa iminota 90 y’umukino irinda irangira nta na bumwe ibyaje umusaruro.

Ni APR FC cyakora yikomye imisifurire, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri gusa byose bikangwa n’abasifuzi bavugaga ko habaye kurarira.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe n’imvururu zasize abarimo Niyigena Clément na myugariro Masoud Rashid beretswe amakarita atukura.

Nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yari imaze kurangira rwabuze gica, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti maze APR FC yari yagiye gushyigikirwa n’abarimo Perezida wayo w’icyubahiro, Gen (Rtd) James Kabarebe isezererwa kuri Penaliti 4-2.

Abakinnyi bayo bazitsinze ni Ndayishimiye Dieudonné na Sanda Soulei mu gihe abazihushije ari Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Niyibizi Ramadhan.

Mlandege FC yatsinze APR FC itegereje ku mukino wa nyuma izarokoka hagati ya Simba SC na Singida Fountain Gate zizacakirana ku wa Gatatu, tariki 10 Mutarama 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *