Umukinnyi wa film, Adan Canto, wamenyekanye cyane muri film y’uruhererekane ya Designated Survivor na film zirangira nka X-Men: Days of Future Past, yapfuye ku myaka 42 azize kanseri.

Umumenyekanishabikorwa we ni we watangaje ko uyu mukinnyi wa film ukomoka muri Mexique yazize appendiceal cancer. Canto akina ari umujyanama wa perezida mu by’umutekano muri Designated Survivor aho akinana na Kiefer Sutherland (wamamaye muri 24Hrs Chrono), wihanganishije umuryango we.

Muri filime X-Men 2014, Canto yakinanye n’abarimo Halle Berry waje no kumuha umwanya muri firime ye, Bruised.

Uyu mukinnyikazi w’amafilime akaba na director yanditse kuri Instagram ati: “Nta magambo mfite kugeza ubu… ariko inshuti yanjye nkunda Adan yungutse amababa. Iteka ryose, iteka ryose mu mutima wanjye.”
Umugore wa Canto, Stephanie Ann, yashyize ahagaragara ifoto bari kumwe, ashyiraho umurongo wo muri Bibiliya n’amagambo agira ati: “Ubutunzi bwanjye iteka Adan, tuzabonana vuba.”
Mu ijambo rye, umuvugizi we Jennifer Allen yagize ati: “Adan yari afite esprit abantu bake bari bazi. Ababyimenye barahindutse burundu. Azakumburwa cyane na benshi.”

Mu butumwa bwe, Sutherland yongeyeho ati: “Nk’umukinnyi icyifuzo cye cyo gukora neza, kuba igihangange, hanyuma agakora neza kurushaho, cyari gitangaje rwose kandi azakumburwa cyane. Nshenguwe kandi umutima n’umugore we, Steph n’abana be babiri bato. Adan, uruhuke mu mahoro. ”
Canto yakinnye yitwa Aaron Shore muri Designated Survivor, yatambutse kuri ABC muri 2016 na 2017 mbere yo gufatwa na Netflix muri season ya gatatu ari na yo ya nyuma.


