Ruhango ‘Diregiteri’ afunzwe azira gusambanya ku gahato umwarimu w’umugabo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa rimwe mu mashuri abanza riherereye mu karere ka Muhanga, afunzwe akekwaho gusambanya ku gahato umwarimu w’umugabo mugenzi we.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uyu diregiteri yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024.

Dr Murangira yavuze ko icyaha akekwaho yagikoreye mu murenge wa Bweramana, Akagari ka Murama, mu Mudugudu wa Karambo.

Yagikoze ubwo yari yacumbikiye uwo akekwaho gusambanya ku gahato.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko gifite amakuru y’uko atari ubwa mbere uriya muyobozi w’ishuri akurikiranwaho gusambanya abagabo bagenzi be, kuko muri 2021 yaketsweho gusambanya abana b’abahungu bigaga ku kigo cy’amashuri abanza yayoboraga.

Icyo gihe cyakora ngo yaje gufungurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije bimushinja.

Kuri ubu uyu muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akurikiranweho giteganywa n’ingingo 134 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *