gdisbgnwoaapdku.jpg

RDC-Goma:Igisirikare cyabujije abamotari kurenza saa 18h:00 bari mu muhanda, abaturage nabo bati ashwi

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’abaturage b’abenegihugu yarwanyije icyemezo cy’ubuyobozi bwa gisirikare kibuza moto gukora mu mujyi wa Goma guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’igisirikare muri Goma, nyuma yo kwiyongera kw’ibyaha mu mujyi aho inzira yo kubirwanya ari ugufata ingamba zikomeye zirimo no gukura abamotari mu muhanda ku masaha ya nimugoroba.

Iri huriro ry’abaturage rivuga ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku mibereho y’abaturage kuko usanga hari benshi bajyaga barya ari uko baraye bakoresha izo moto.

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko kandi iki cyemezo cyaje kandi mu rwego rwo kurengera abaturage bamaze guhahamurwa n’intambara zikomeje kuba agatereranzamba muri Kivu y’Amajyaruguru. Iri tangazo kandi rishyira mu majwi abanyamahanga bagenda mu mujyi wa Goma ko bitwikira umutaka w’abamotari bagahungabanya umutekano.
gdisbgnwoaapdku.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *