Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC yamaganye ibyavugwaga ko yiyunze kuri AFC ya Nangaa

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa DR Congo, yigaramye iby’amakuru yavugaga ko yaba yariyeguriye ihuriro ry’amashyaka ‘Alliance Fleuve Congo’ (AFC) rya Nangaa rirwanya Leta ya Tshisekedi.

Yabihakanye ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Top Congo , aho yavuze ko atari muri iyo gahunda yo kwihuza n’iyo mpuzamashyaka.

Yavuze ko kugeza ubu arimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu Kuboza 2023,atari muri Congo y’Iburasirazuba nkuko bamwe ngo bakomeje kubivuga.Ikindi yahakanye ko atarimo gukorana na Leta ya Kigali nkuko hari ababimushinjaga.

Icyakora akemera ko yigeze gukorana nayo ariko bikaba ari aby’ahahise abantu badakwiye kubigenderaho.

Yagize ati: “Ntabwo ndi mu Burasirazuba bwa RDC kandi ntabwo ndi i Kigali, ahubwo ndi muri leta z’unze Ubumwe z’Amerika. Ndi hano mu bikorwa bisanzwe gufasha abavandimwe kandi nganira n’Abayobozi.”

Umunyamakuru kandi yakomoje ku mutwe wa M23 , amubaza niba ashyigikiye ko haba ibiganiro hagati yawo na Leta, asubiza ko mu gihe haba hari umusaruro wavamo byaba kandi niba ntawavamo bikarorera.

Ati: “Mu gihe kuganira na M23 byaba bifite umusaruro bitanga icyo gihe kuganira byaba aribyiza ariko nta musaruro bitanga byaba ari ntacyo bimaze.”

Azarias Ruberwa Manywa yabaye Visi Perezida wa Congo mu myaka yatambutse.Muri Mutarama 2023 byigeze kuvugwa ko yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, ubwo yari agiye gufata indege imwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, ari naho umuryango we utuye.

Icyo gihe amakuru yazwe ko yahise ajyanwa guhatwa ibibazo mu biro bishinzwe iperereza, mbere yo gusubizwa mu rugo iwe, afungishwa ijisho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *