Perezida Paul Kagame yamaze kugera mu birwa bya Zanzibar, aho yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 y’impinduramatwara ya Zanzibar.
Ni ibirori bibera kuri Amani Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024.
Abandi bitabira ibi birori harimo Perezida wa Zanzibar Dr. Hussein Ali Mwinyi, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye Bo mu bihugu by’akarere.
Ku wa 12 Mutarama mu 1964 ni bwo muri Zanzibar habaye impinduramatwara yasize uwari Sultan wa Zanzibar na Guverinoma ye yari yiganjemo Abarabu bahiritswe bagasimburwa n’Abanyafurika.
Zanzibar nyuma yaje kwihuza n’iyitwaga Tanganyika bihinduka Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.


