Urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024.
Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse n’indege z’intambara igihugu gifite.
Urw’uyu mwaka rwakozwe hagendewe ku bihugu 145 byo hirya no hino ku Isi ari na byo byari byanagendeweho mu mwaka ushize wa 2023.
Ni ibihugu nk’ibisanzwe bitarimo u Rwanda, bijyanye no kuba rudakunze gushyira ku karubanda amakuru y’ingenzi yerekeye Igisirikare cyarwo (RDF).
BWIZA yifuje kugendera kuri uru rutonde mu kugaragariza abakunzi bacu ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka muri Afurika muri uyu mwaka wa 2024.
Ni ibihugu kuri ubu biyobowe na Misiri inafite Igisirikare cya 15 mu bikomeye ku Isi, igakurikirwa na Algerie ifite Igisirikare cya 26 ku Isi.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda Congo Kinshasa ni yo byitwa ko ari yo ifite Igisirikare gikomeye kuko kiri ku mwanya wa munani muri Afurika n’uwa 73 ku Isi, TPDF cya Tanzania kiri ku mwanya wa 18 muri Afurika n’uwa 103 ku Isi mu gihe icya Uganda (UPDF) kiri ku mwanya wa 22 muri Afurika ndetse n’uwa 114 ku Isi.
Ibihugu 10 bya mbere bya Afurika bifite Igisirikare gikomeye muri 2024
1. Misiri
2. Algeria
3. Afurika y’Epfo
4. Nigeria
5. Ethiopia
6. Angola
7. Maroc
8. RDC
9. Tunisia
10. Sudani

8 Responses
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024
Abakoze uru rutonde c bashingiye kuki!!! bazabanze barebe ingamba ibihugu byarwanye naho RDC idashobora kwirwanaho ngo igarure Bunagana ikaba iteze amakiriro kuri SADC ahubwo yaba ari iya nyuma ku rutonde
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024
Wapi kabisa! Ngo FARDC birirwa bavudukana ku mwanya wa kangahe?!!🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024
Hahhhhh noneho ndumiwe ngo DRC muri TOP 10 ah
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024
Harya ubwo iryogerera ya ryanyu ntiripfuye ra? Congo ijemo ite koko murabashinyaguzi
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024
Niba DRC na FARDC yayo iza kumenya wambere mukarere mugisirikare, M23:ikana iyikuramubirindiro, ndi SADC nasezera guhangana na M23.
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024
Kabisa mwamenya gushyinyagura kubera iki DRC mwayishize kuri uwo mwanya kabisa muri abagome
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024
Uwakoze igenzura ry’Ibihugu bifite ABASIRIKARE karaha butaka nkuko yabyaye, na RDC ayishiramo . Ndumiwe, ashobora kuba ataranyuze mungando akirangiza ” uwagatandatu” niyitonde akore igenzura abasirikare bakomeye . Ikindi sinzi createria yakurikije mubihugu 52 bya Africa agahitamo ibyo yerekany. Please try resume your research.
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024
Mbega ntitugaragara muri,top10 ahubwo hakazamo RDC yaranawe,M23?