Rishi Sunak ahanganye n’ubwigomeke bukabije mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs aho abadepite barenga 30 bo muri iri shyaka bahagurukiye guhindura mu cyumweru gitaha umushinga w’itegeko rijyanye no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.
BBC yatangaje ko ubugororangingo buteganijwe bugamije kugabanya inzira zo kujuririra ibyemezo byo koherezwa mu gihugu cyo muri Afurika, ibyerekana kutabona ibintu kimwe gukomeje hagati mu ishyaka riri ku butegetsi ry’Aba-Conservateurs ku byerekeye iyi politiki y’ibanze ya Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak.
Abadepite bigometse kuri iyi gahunda barimo abazwi nka Sir Iain Duncan Smith wahoze ayobora ishyaka, uwahoze ari minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Suella Braverman, na Robert Jenrick wahoze ari minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, bavuga ko umushinga w’itegeko uriho, kugaragaza u Rwanda nk’ahantu hatekanye habereye impunzi, utabasha kugabanya kujurira kw’abantu ku giti cyabo uko bikwiye.
Intego yabo ni ugukaza ibisabwa kugira ngo ubujurire bushobore gutangwa, hagamijwe gukumira inzitizi zemewe n’amategeko ku ndege zizajyana aboherejwe.
Icyemezo cya mbere cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kwanga kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda cyatumye guverinoma ishyiraho uyu mushinga w’itegeko, igamije kwerekana ko u Rwanda ari ahantu hatekanye mu mategeko y’u Bwongereza no gukuraho inzitizi zemewe n’amategeko ku ndege zizoherezwa.
Icyakora, abadepite bigometse basanga umushinga w’itegeko uteganijwe, n’uko umeze kuri ubu, ushobora gukomeza guhura n’ibibazo by’amategeko by’abantu ku giti cyabo, bigatuma basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye ku bujurire no kutakira imyanzuro yatanzwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bwa Muntu.
Iyi nkuru dukesha Eastern Eye ikomeza ivuga ko uyu mushinga w’itegeko ushobora guterwa utwatsi mu matora ateganyijwe kuwa Kabiri mu cyumweru gitaha kuko bashobora kuzashyigikirwa bihagije n’abadepite bo mu ishyaka ry’Abakozi ngo hakabasha kuba ubwiganze.
Icyakora, umubare wabo ushobora guhungabanya umushinga w’itegeko mu byiciro bizakurikiraho, bakaba bashobora guhangana n’ubwiganze buke bw’inteko ishinga amategeko ya Sunak baramutse bunze ubumwe n’abadepite bo mu ishyaka ry’abakozi barwanya politiki y’u Rwanda.
Robert Jenrick wahoze ari minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka yashimangiye ko kudakosora umushinga w’itegeko bishobora gutuma hakomeza kubaho kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko no gukomeza gutakaza amafaranga y’umusoreshwa mu kwita ku basaba ubuhungiro.
Yasabye ko hajyaho uburyo buke bwo kujurira, cyane cyane ku manza zirimo abagore batwite ndetse n’abantu badakwiriye gukora ingendo, kugira ngo babuze abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe.
Icyakora, amacakubiri y’imbere mu ishyaka ry’aba conservateur aragenda yiyongera mu gihe abadepite bamwe bo muri iri shyaka bagaragaza impungenge ku bijyanye no kurushaho gukaza umushinga w’iri tegeko, bashimangira uburinganire buke hagati yo gukurikiza politiki no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

