Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari yarangiye ku ya 30 Kamena 2023 yagejejwe ku Nteko ishinga amategeko, Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri Uganda, John Muwanga, yagaragaje amakosa akabije mu micungire y’imishahara y’abakozi ba leta.
Raporo yasuzumye imikoreshereze y’imari mu myaka ine y’ingengo y’imari, yagaragaje imbogamizi zikomeye zibangamiye gahunda y’itangwa ry’imishahara, nko guhemba umushahara urenze uteganyijwe, guhemba abakozi ba baringa, ndetse n’izindi ntenge mu mishahara y’abakozi.
Imwe mu ngingo yibanzweho mu mpungenge zagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ni ikibazo cyagarutsweho cyo guhemba umushahara urenze uwagennwe. N’ubwo Guverinoma yashyizeho ingamba zo gushyira mu bikorwa ivugurura rigamije gukumira ibyifuzo bisaba amafaranga y’inyongera ngo hishyurwe umushahara utaratanzwe wose, ikibazo kirakomeje.
Minisitiri ushinzwe igenamigambi ry’imari n’iterambere ry’ubukungu (MoFPED) yagaragaje impungenge mu ibaruwa yo ku ya 29 Ugushyingo 2022, avuga intenge nko kwishyura abakozi ba baringa, umushahara muto, ndetse no gutanga umushahara urenze uwagennwe nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Iyi mikorere idahwitse ngo yatumye ibigo bishaka amafaranga y’inyongera kugirango hakemurwe icyuho cy’ingengo y’imari, biyobya amafaranga yashoboraga gutangwa ahandi hantu.
Kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu buryo bwuzuye, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yakoze igenzura ryihariye ry’imishahara yose mu bigo bya Leta, mu myaka y’ingengo y’imari kuva 2019/2020 kugeza 2022/2023. Ubugenzuzi bugamije gucukumbura intandaro y’ibibazo byagaragaye no gutanga imirongo yo kubikemura.
Mu by’ingenzi byagaragaye mu igenzura ry’umushahara harimo no kwemeza abakozi ba leta.
Ubugenzuzi bwakorewe ibigo 367, bugaragaza itandukaniro riri hagati yimishahara. Abakozi 358.753 ni bo bagenzuwe neza, mu gihe 25.439 bagenzuwe igice. Ikigaragara ni uko abantu 7.744 batari ku rutonde rw’umushahara fatizo wa Gashyantare 2023 bagaragaye mu gikorwa cyo kwemeza abakozi, bigaragaza imikorere idahwitse mu mishahara ya mbere.
Nk’uko raporo ibigaragaza, abakozi 6.307 bemejwe ko bapfuye cyangwa se bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihe cyo kwemeza. Muri bo, 2.483 bakuwe ku rutonde rw’abahabwa mushahara ku gihe, mu gihe 3,842 batakuweho, kandi kubera iyo mpamvu, bishyurwa Miliyari 23.62 z’Amashilingi ya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma y’itariki yo gusohoka mu kazi.
Raporo yerekana kandi ko abakozi 81.537 bahembwe amafaranga menshi arengeje umushahara wagenwe, angana na miliyari 62.6 Shs, naho abakozi 142.732 bahembwa umushahara uri munsi w’uwagenwe.

