Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza mushya w’Umufaransa, aho yaje asimbura Mohamed Wade uherutse kwirukanwa .
Uyu Mufaransa, Julien Mette, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yashimangiye ko agiye kusa ikivi abandi bari baratangiye.Yongeyeho ko kandi atewe ishema no gutoza ikipe y’ubukombe.
Ni mu gihe nyuma y’uko imikino ibiri ishize Rayon Sports yatozwaga n’Umutoza wongera imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga afatanyije na Team Manager, Mujyana Fidèle.
Uyu mutoza mushya akigera mu Rwanda, yavuze ko asanzwe azi Rayon Sports nk’imwe mu makipe akomeye bityo bikaba bimushimishije kuyibera umutoza.
Yagize ati “Ndishimye kuba ndi hano kandi ndi umwe mu bagize Rayon Sports nk’ikipe nkuru kandi ifite abafana benshi. Nizera ko hari umusanzu natanga mu iterambere rya ruhago muri iki gihugu mfasha Rayon gutwara igikombe uyu mwaka.”
Ubusanzwe Julien Mette w’imyaka 42, yazanywe muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya AS Otohô yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nta bigwi bihambaye azwiho icyakora nk’umutoza mukuru yatwaye lgikombe cya MTN Ligue 1 cya Championnat ya Congo mu 2019 na 2023.


