Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri izamara imyaka itanu.
Ni umuhango wabereye muri Stade des Martyrs i Kinshasa, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo ba Perezida b’ibihugu 18 bya Afurika.
Imbere y’abanye-Congo barenga 60,000 bari buzuye Stades des Martyrs, Tshisekedi mu ndahiro ye yiyemeje “kubahiriza no kurengera Itegekonshinga n’andi mategeko ya Repubulika, kubungabunga no kurengera ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa RDC no kubungabunga ubumwe bw’igihugu.”
Yarahiriye kandi “kuyoborwa gusa n’inyungu rusange no kubahiriza uburenganzira bwa muntu; gukoresha imbaraga [ze] zose mu guteza imbere inyungu rusange namahoro no gusohozanya ubudahemuka n’ubunyangamugayo imirimo ikomeye” yahawe.
Tshisekedi wanashyikirijwe ibirango by’igihugu nyuma yo kurahira, yemejwe nka Perezida wa RDC na Komisiyo y’amatora ndetse n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023.
Ni amatora yatsinze ku majwi 73.4%, gusa abenshi mu bo bari bayahatanyemo bamaganye intsinzi ye bamushinja kwiba amajwi.


