Kurumwa n’inzoka ukirukira mu bagombozi bishobora kugukururira urupfu

Sangiza iyi nkuru

Muri Afurika akenshi by’umwihariko abaturiye amashyamba n’ubutayu, iyo barumwe n’inzoka usanga birukira mu bavuzi gakondo b’abagombozi aho kugana kwa muganga nyamara ntibazi ko bishobora kubakururira urupfu.

Ibi byagarutsweho n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC),aho cyashimangiye ko umuntu warumwe n’inzoka akwiye guhita agana muganga byihuse aho kugana mu bagombozi.RBC ivuga ko sosiyete nyarwanda abenshi bishyizemo ko uwarumwe n’inzoka wese ahita ajya mu bagombozi.

Ni mu gihe bamwe mu baturage banga kugana muganga, bitwaje ko ngo nta miti agira yifashishwa kuwahuye n’ikibazo nk’icyo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Mbonigaba Jean Bosco,aburira abaturage bagifite iyo myumvire ko bakwiye kuyivaho kuko bishobora kubakururira urupfu.

Ati: “Ndabiginze rero ntibakihutire kujya ku bagombozi […] ni yo mpamvu dushikariza Abanyarwanda ngo bajye bajyana abantu kwa muganga babahe imiti yakoreweho ubushakashatsi bwemeza ko ivura.”

Avuga ko mu gihe uwarumwe n’inzoka abibonye, ari byiza guhita ahogesha amazi atemba.Ni ukuvuga ko akwiye kudaha amazi mu gikoresho runaka akoza aho yamurumye ariko akirinda ko asubira muri cya gikoresho yayakuyemo.

Akurikizaho guhita ajya kwa muganga, kugirango ubumara budahita bukwirakwira mu mubiri wose bityo bigakurura ibyago byo kugana ku rupfu.Ati: “Mu gihe urumwe n’inzoka ukora iki? Hoze vuba vuba n’amazi meza n’isabune ukureho ubwo bumara bwagiyeho.”

Uwo muyobozi ashimangira ko uwarumwe n’inzoka ajyanwa kwa muganga n’abandi kubera kwirinda ko yahangayika cyane ubumara bw’inzoko yamurimure bugakomeza gukwirakwira mu mubiri we.

Ati: “Impamvu bavuga ngo ugize amahirwe yo kubona umuntu ukujyana kwa muganga, ni uko uhangayika cyane cyangwa uko ugendagenda cyane, amaraso aba agenda atembera, atwara bwa bumara ahantu hatandukanye bikaba byakugiraho ingaruka nyinshi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugucy’Ubuzima bugaragaza ko nibura abantu 1000 barumwa n’inzoka buri mwaka mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *