Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire ‘Les éléphants’ yageze muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika, nyuma yo gutungura Les lions de la Téranga ya Sénégal ikayisezerera kuri penaliti 5-4.
Hari mu mukino wa â…› cy’irangiza waraye ubereye kuri Stade yitiriwe Charles Konan Banny.
Sénégal ifite Igikombe cya Afurika giheruka ni yo yahabwaga amahirwe yo gutambuka ikagera muri ½ cy’irangiza, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’itsinda yarangije idatsinzwe cyangwa ngo inganye.
Inzovu za Côte d’Ivoire ku rundi ruhande byari byabaye ngombwa ko zizamukira ku giceri, nyuma yo kuba iza gatatu mu tsinda rya mbere zari ziherereyemo gusa bikaba ngombwa ko zikomeza muri â…› nk’imwe mu makipe yari yaratsinzwe neza.
Byasabye umunota wa kane wonyine w’umukino ngo Sénégal ifungure amazamu ibifashijwemo na Habib Diallo wari uhinduriwe umupira na Sadio Mané.
Côte d’Ivoire yafashijwe cyane n’umurindi w’abafana bayo byayisabye umunota wa 86 ngo yishyure iki gitego ibifashijwemo na Franck Kessie wagitsinze kuri penaliti.
Nyuma y’uko umukino wari urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti maze Côte d’Ivoire ikomeza nyuma yo gutsinda 5-4 za Sénégal.
Moussa Niakhate ni we wahushije penaliti ya Sénégal.
Les Elephants muri ¼ cy’irangiza izahura n’Ikipe iri burokoke hagati ya Burkina Faso na Mali zihurira mu mukino wa â…› cy’irangiza kuri uyu wa Kabiri.


