Lt. Gen (Rtd) Martin Nikusubula Mwakalindile wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania ndetse na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, yapfuye.
Lt Gen (Rtd) Nikusubula yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania kuva mu 1983 kugeza mu 1988.
Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yabaye Ambasaderi wa kiriya gihugu mu bihugu birimo u Rwanda, aho yagihagarariye hagati ya 2003 na 2006.
Urupfu rwe rwemejwe na Perezida Samia Suluhu Hassan mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Ati: “Nakiranye umubabaro amakuru y’urupfu rwa Lt Gen (Rtd), Ambasaderi Martin Nikusubula Mwakalindile”.
“Turashima Imana ku bwo kuduha impano y’ubuzima bwe ndetse n’imirimo yakoreye igihugu cyacu nk’umusirikare, Ambasaderi ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania (hagati ya 1983 na 1988).”
Perezida Samia Suluhu Hassan yakomeje avuga ko Lt Gen (Rtd) Nikusubula azanahora yibukirwa uruhare yagize mu kubohora ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, by’umwihariko muri Mozambique aho yatoje ingabo za FRELIMO mbere y’uko iki gihugu cyari cyarakoronijwe na Portugal kibona ubwigenge.
Ni Samia by’umwihariko wihanganishije Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Jacob Mkunda, abasirikare bose ndetse n’umuryango n’incuti z’uriya wahoze ari umusirikare ku bw’urupfu rwe.
Yunzemo ati: “Imana ituze roho ye muri paradizo.”


