Umunyarwanda wagaragajwe umwirondoro we ku mazina ya James Tuyizere w’imyaka 20 bigaragara ko indangamuntu ye yatangiwe mu Karere ka Nyabihu, yasanzwe iruhande rwa Kompanyi ya Horizon Bus Company yapfuye. Urubuga rwa Phoenix dukesha iyi nkuru, rutangaza ko uyu musore yavaga i Kampala yerekeza Kisoro -Kabare kuri uyu wa mbere taliki 29 Mutarama 2024, ari nabwo uwo munsi umurambo we wagaragaye. Nshuti Naturinda umwe mu bagenzi babonye umurambo wa Tuyizere, yabwiye umunyamakuru wa Phoenix ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse uwo munsi ahagana saa 10h:00 za mu gitondo iruhande rw’aho imodoka zitwara abagenzi zari ziparitse mu mujyi wa kabale. Uyu Naturinda yabwiye umunyamakuru ko urupfu rwa James rwemejwe n’igipolisi cyo kuri sitasiyo ya Kabale muri Uganda, icyakora icyo yaba yarazize kugeza ubu ntabwo kiratangazwa.Gusa amakuru avuga ko umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Regional Referral Hospital kugirango hasuzumwe icyaba cyahitanye ubuzima bwe. Gusa Uwitwa Hamis Magoma, we yabwiye Dailynation ko uyu musore mbere yo kwitaba Imana yabanje kuruka bigaragara ko arimo guta ubwenge baramwimura bamutwara ku mwanya w’inyuma mu mudoka ariko uko bigira imbere ariko arushaho kuremba.Yongeyeho ko mu byagaragaraga yavuye i Kampala bigaragara ko arwaye.


