Abadepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa,bemeje umushinga w’itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ku bushake.
Mu gihe Sena yaba iteye icyuhagiro uyu mushinga w’itegeko, ryahita rishyirwa mu itegeko Nshinga mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abagore.
Mu mwaka ushize nibwo nibwo Perezida Macron yasezeranyije abaturage ko uyu mushinga ugomba kugezwa mu nteko nyuma yo kuwigira kuri Leta zunze ubumwe za America (USA).
Watowe ku bwiganze bw’amajwi 493 harimo n’abatavuga rumwe na Leta, mu gihe abagera kuri 30 gusa aribo banze kuva ku izima.
Ni umushinga washimishije Minisitiri w’ubutabera Eric Dupond-Moretti, aho yavuze ko umugoroba wa taliki 30 ushobora kuzaba uw’amateka mu nteko ishinga amategeko ku burenganzira bw’abagore.
Ni mu gihe mu 2022, umutwe wa Sena wari wamaganiye kure iby’iri tegeko cyane ko abo muri uwo mutwe bo mu ishyaka ritsimbarara ku mahame ya kera ari bo biganje, aho bavuga ko uburenganzira bwo gukuramo inda bigomba kuba icyaha gihanwa n’amategeko.


