Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney wahoze ari umuvugizi wa M23 yavuguruje ibihuha byavugaga ko yaba yarishwe mu mirwano iherutse kubera muri Mushaki ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni igihuha cyakwirakwijwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga,aho cyavugaga ko yaguye mu mirwano yari ishyamiranyije Abarwanyi ba M23 na FARDC n’abambari bayo.
Muri Video ngufi yagaragaye hirya no hino, Kazarama agaragara avuga ko akiriho ari muzima yewe ko nta n’igicurane arwaye.Yavuze ko kuri ubu atari ku rugamba kuko we yavuye mu gisirikare cy’inyeshyamba za M23 hagati y’umwaka wa 2012 na 2013 akaba yibereye mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati: “Ejo hashize numvise amakuru avuga ko Coloneri Kazarama yaguye mu bitero byabereye Karuba werekeza i Mushaki, ndagira ngo nyomoze ayo makuru kuko atari ukuri. Njyewe ntabwo ndi ku rugamba, nibereye mu bikorwa by’iterambere ryanjye.
Yavuze ko n’ubwo atakiri mu rugamba, ariko bitamubuza gushyigikira aba barwanyi kuko impamvu barwanira yumvikana bitewe n’uko amasezerano ya taliki 23 March atigeze yubahirizwa.
Asoza ubutumwa bwe yihanganisha imiryango iherutse kubura abayo by’umwihari muri Mweso mu mirwano yasakiranyije M23 na FARDC n’abayishyigikiye.


