Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu ntera abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye 395 barimo n’abayobora Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).
Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Charles Oluka uyobora ISO yagize Brigadier General na Lt Col Emmanuel Katabazo umwungirije wagizwe Colonel.
Abandi bagizwe ba Colonel harimo Lt Joseph Aliganyira usanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri ISO ushinzwe ibya Politiki.
Muri rusange Colonel umwe ni we wagizwe Brig Gen, ba Colonel b’agatateganyo bane bagirwa ba Colonel, ba Lieutenant Colonel 18 bagirwa ba Colonel, batanu bari ba Lt Col by’agateganyo bagirwa ba Lt Col na ho ba Major 61 bagirwa ba Lt Col.
Museveni kandi yagize abasirikare babiri bari ba Major by’agateganyo ba Major, ba Captain 92 abagira ba Major, babiri bari ba Captain by’agateganyo abagira ba Captain na ho 210 bari ba Lieutenant abagira ba Captain.


