Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho we na madamu Jeannette Kagame Rwanda Day n’amasengesho ya National Prayer Breakfast ahuriza hamwe abanyapolitiki ba Amerika n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse ku rubuga rwabyo rwa X ko Perezida Kagame na Madamu we bageze muri Amerika kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2024.
Biteganyijwe ko mu gitondo cy’ejo wa Kane ari bwo bazifatanya n’abarenga 3000, barimo abagize Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, abadipolomate ba Loni n’abandi mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Amerika.
Perezida Kagame by’umwihariko ni umwe mu bazavuga ijambo muri aya masengesho azabera i Washington DC.
Mbere yo kwitabira aya masengesho, Perezida Paul Kagame yahuye anagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye, barimo David Beasley wigeze kuba Guverineri wa Leta ya South Carolina ndetse n’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM).
Abandi yahuye na bo nk’uko ibiro bye byabitangaje barimo umushingamategeko Rep. James John ndetse n’abagize itsinda ry’abagize Inteko Ishinga amategeko b’Abirabura (Black Caucus) bari bayobowe na Steven Horsford.
Ibiganiro byabo byibanze “ku mahirwe ari mu mikoranire hagati ya Black Caucus n’u Rwanda.”
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 2 no ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama ari bwo Perezida Kagame azahurira n’Abanyarwanda barenga 7,000 baturutse hirya no hino ku Isi muri Rwanda Day, baganire ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere igihugu.
Iyi Rwanda Day igiye kubera i Washington DC ije ikurikira izabereye mu mijyi nka Chicago muri Amerika, Paris mu Bufaransa, Boston muri Amerika, Londres mu Bwongereza, Toronto muri Canada, Atlanta muri Amerika, Dallas muri Amerika, Amsterdam mu Buholandi, San Francisco muri Amerika, Ghent mu Bubiligi na Bonn mu Budage.
Kuri iyi ncuro igiye kuba nyuma y’imyaka ine itaba ahanini bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi kuva muri 2020.


