Umukandida Paul Kagame yakiriwe n'ibihumbi by'abaturage i Kayonza- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umukandida Paul Kagame ubwo yari asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare na Gatsibo, yakomereje mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, yakirwa n’abaturage babarirwa mu bihumbi.
Ku munsi wa 9 w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, ku wa 22 Nyakanga 2017, abaturage babarirwa mu bihumbi bazindukiye kwakira umukandida Paul Kagame ku kibuga cya IPM kiri mu akagari ka Bwiza, Umurenge wa Mukarange.
Uko umuhango wagenze:
17:34: Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame
Yabanje kubashimira uburyo bitabiriye ari benshi, ko banihanganye kubera igihe, anabifuriza gukomeza gutera imbere. Ashimangira ko ari abaturanyi be, ko ari nayo mpamvu yabasuye ari nimugoroba.
Iterambere muri Kayonza:
Ati “Kayonza yahoze ari agasanteri gato, imodoka zitambuka zikabatera ivumbi, ariko ubu Kayonza irimo kugenda iba umujyi mwiza, Uyu muhanda unyura hano wari umaze kwangirika, ubu urimo gukorwa guturuka Kagitumba.
Ibikorwa byaratangiye biri hafi kugera hano, umuhanda mwiza munini uzarushaho guteza imbere Kayonza, n’inganda ziracyaza.
Banyakayonza rero, turabifuriza ibyiza gusa gusa kandi turabasaba ngo dukomeze dukore neza, abashoramari bazakomeza gushora imari hano, Banyakayonza rero muvane amaboko mu mifuka mukore u Rwanda rutere imbere.
Mukorere mu bumwe, mu mutekano, mukore tugere ku majyambere, mwansabye gukomeza kubabera umuyobozi, mwabinsaba se nkabyemera, hakagira utenguha undi?
Itariki ya 4 Kanama, ni ukuzinduka izuba rikajya kuva twarangije, sibyo? Ababara amajwi bakaba ari bo dusigira akazi kabo.
Igihugu cyacu aho kivuye, aho kigeze hashimishije ni mwebwe, ni abandi Banyarwanda bose, ni ibikorwa birimo Abanyarwandakazi, abasore, inkumi,… turashaka gukomeza ibikorwa byiza biduteza imbere, igihugu cyacu kigakomera ntikinyeganyege.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Turashaka gukorera hamwe, turashaka imiyoborere myiza, turashaka umutekano, turashaka ubutabera, turashaka Demokarasi ibereye, ishingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda.
FPR n’ubundi imigambi yayo ni ibyo byose navugaga, FPR irakomeye, ikomezwa no kurushaho uko ibana n’andi mashyaka ya Politiki twakoranye kuva na kera kugeza ubu.
Amashyaka yandi 8 yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi, turafatanyije, turubakira hamwe, turashaka kujyana na buri wese ntawe dusize inyuma muri ibyo byiza twifuriza u Rwanda rwacu.
Ufasha FPR ukongeraho abayoboke b’ayo mashyaka 8, urumva ko inama yarangiye kera ibindi ni umugenzo tugomba kubahiriza tukabikora mu mucyo.
Ndabasaba ngo mu myaka 7, izabe imyaka 7 y’ubufatanye, ibikorwa n’amajyambere mu mutekano usesuye.
Abanyarwanda dukeneye gutera imbere, dukeneye imirimo abantu bagomba gukora bakabona ikibateza imbere, dukeneye ko abana bacu biga,…
Yasoje abashimira, anabasaba kuzakora ibikorwa byose bishimye kandi babana mu mahoro.
17:30: Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida
Ushinzwe kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Uwacu Julienne yasabye abaturage b’akarere ka Kayonza kuzatora umukandida Paul Kagame, kubera ibyiza yabagejejeho.
Ati “Nyakubahwa Kayonza ntabwo turi Ingayi, tuzi aho tuvuye tuzi naho tujyana”.
17:26: Indirimbo y’umuryango FPR Inkotanyi
Bose bahagaze, baririmbye indirimbo y’umuryango FPR, Bati “FPR umuryango w’Abanyarwanda waraniye kera kuzarurengera amaboko yacu azakorera u Rwanda,…
17:20 : Umukandida Paul Kagame nibwo yari ageze i Mukarange
Bar
Ubwo umukandida yari ageze ku kibuga i Mukarange, yabanje kuzenguruka asuhuza abaturage, nubwo ikirere gikonje ntibibabuza kugaragaza akanyamuneza, bagaragaza ko bamwishimiye, bamwakiriza amashyi n’impundu.

K
Abari n’abategarugori barashima Paul Kagame ko yabahaye ijambo, ubu barishimra ibyo bagezeho

K2 2
k10
k11
k4 1
15:25: Mu gihe umukandida yari ataraza, abahanzi bashyushyaga imbaga y’abaturage
k5 1
Umuhanzi Mico the Best

k6 1
Theo Bosebabireba na we ni umwe mu barimo kumara abitabiriye akabeho

k7
Umuhanzikazi Queen Cha

k9
Umuhanzi Dan Vumbi na we ati ‘Ni Danger’ arimo kumara akabeho abitabiriye dore ko ikirere cya Kayonza cyari gikonje

k13
Bitangifasha Gaspard, yari yazinduwe no kwakira umukandida Kagame, avuga ko ibyo afite byose abikesha we

k12
M1 3 M2 4 M3 4 M4 3 M5 M6 2
S5
Umusore Safi Madiba, umwe mu bagize Urban Boyz

S4
Humble na Nizzo nabo bo muri Urban Boyz, ibyishimo byabarenze, baracinya akadiho

S1 1
Humble Gizzo wo muri Urban Boyz, na we ashyigikiye umukandida Paul Kagame

S2 1
Umuhanzi Muneza Christophe, na we ntabwo yahatanzwe

S3
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com – Kayonza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *