Urujijo kuri kajugujugu M23 ishinjwa kurasa

Sangiza iyi nkuru

Urujijo rwatangiye kuba rwose kuri kajugujugu umutwe wa M23 ushinjwa kurasa, nyuma y’uko Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) na MONUSCO buri umwe atangaje ko ari iyayo.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama ni bwo MONUSCO yasohoye itangazo rishinja M23 kurasa kajuguju yayo.

Itangazo rya MONUSCO rivuga ko iyo kajuguju yarasiwe mu gace ka Karuba muri Teritwari ya Masisi, ndetse ko icyo gitero cyasize babiri mu basirikare bayo bakomeretse.

Yagize iti: “Kajuguju ya MONUSCO yimuraga itsinda ry’abaganga yarashwe n’abo bikekwa ko ari abagize M23, ubwo yari hafi y’i Karuba muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Iki gitero cyakomerekeje abasirikare babiri barimo umwe wakomeretse bikomeye.”

MONUSCO cyakora yavuze ko nyuma y’uko iriya ndege yari imaze kuraswa yashoboye kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma, abakomeretse bahita bajyanwa kwa muganga.

Ubu butumwa bwatangaje ayo makuru nyuma y’amasaha make Igisirikare cya Afurika y’Epfo na cyo gitangaje ko indege kajuguju yarashwe ari iyacyo.

SANDF mu itangazo yasohoye yavuze ko yemeza “igikorwa cyagaragayemo imwe muri kajugujugu yayo yo mu bwoko bwa Oryx yarashweho ubwo yari mu nzira iva i Rwindi yerekeza i Goma mu burasirazuba bwa RDC”.

Yunzemo ko “umupilote wari utwaye indege yarashwe akomeretswa ikiganza, na ho umuganga wari mu ndege araswa mu gituza ndetse amerewe neza”.

Ibyatangajwe n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo bitandukanye n’ibya MONUSCO yo yavuze ko umwe mu barashwe arembye cyane.

Bitandukanye na MONUSCO kandi SANDF ntiyigeze itangaza abo ikekaho kurasa iriya ndege buri ruhande ruvuga ko ari urwayo.

Kuri ubu urujijo ruracyari rwose rwo kumenya nyiri indege yarashwe, cyangwa niba M23 yashyizwe mu majwi na MONUSCO yaba yararashe kajugujugu ebyiri.

Kugeza ubu ntacyo uyu mutwe uratangaza ku by’iriya kajugujugu.

M23 cyakora imaze igihe yikoma MONUSCO iyishinja kohereza kajuguju na drones mu birindiro byayo zikayineka, hanyuma amakuru zafashe zikayashyira ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC zikomeje kuyigabaho ibitero.

Ni ihuriro ririmo Ingabo za Afurika y’Epfo zoherejwe mu butumwa bwa SADC, zikaba zifatanya n’abarimo FARDC, FDLR, imitwe yiswe Wazalendo, abacancuro b’abanyaburayi ndetse n’Ingabo z’Abarundi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Urujijo kuri kajugujugu M23 ishinjwa kurasa
    nta rujijo bikwiye gutera kereka abatazi imikorere ya L’ONU, ibikoresho ikoresha ibikodesha nibihugu nukuvuga ko iriya ndege Ari it’s Afrika y’epfo ikoresha L’ONU, ikindi bihita byumvikana ko igihe cyose ifite ibirango bya ONU nayo ishobora kuyita iyayo igihe cyose iyikoresha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *