Ifoto ya Azarias Ruberwa yicaye inyuma ya Perezida Kagame yariye abanye-Congo

Sangiza iyi nkuru

Abanye-Congo bibasiye Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi-Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, nyuma y’ifoto agaragaramo yicaye inyuma ya Perezida Paul Kagame.

Ni ifoto yafatiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye amasengesho ya National Prayer Breakfast yo gusabira Amerika.

Ruberwa ni umwe mu banyapolitiki bitabiriye ayo masengesho, ndetse mu mafoto agaragara yicaye hafi ya Perezida Paul Kagame wavugiye ijambo muri ariya masengesho.

Azarias Ruberwa yagaragaye yicaye hafi ya Perezida Paul Kagame, mu gihe igihugu cye cya RDC kimaze imyaka ikabakaba ibiri kidacana uwaka n’u Rwanda.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku kuba Leta ya Congo ishinja iy’u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba za M23, gusa u Rwanda na rwo rukayibwira ruti “namwe mukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR”.

Ruberwa kugaragara yicaye hafi ya Perezida Kagame RDC yeruye ko ari “umwanzi wayo” byabaye ikibazo ku banye-Congo, bituma bamwibasira bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Uwiyita Papa avait dit le peuple d’abord ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “ku bw’amahirwe muri iyi si nta kintu kicyihishira. Azarias Ruberwa yitabiriye umusangiro wateguwe na Paul Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika”, mbere yo kumenyesha ubutumwa bwe abarimo FARDC, Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu n’abandi.

Compte ya X yitwa Bureau d’Ă©tudes sue le Rwanda yo yavuze ko Azarias Ruberwa ibyo akora byose biba biri mu nyungu z’u Rwanda.

Iti: “Azarias Ruberwa na Paul Kagame (Abatutsi babiri b’Abanyarwanda) mu butumwa muri Amerika. Abatutsi bose bakorera u Rwanda”.

Uwiyita Societé Civile de la RDC we yashinje Azarias Ruberwa kuba ari we uri inyuma yo kuba Senateri André Carson aheruka gusaba Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kwamagana urugomo rukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC.

Abanye-Congo bamwe bageze kure bashinja uriya munyapolitiki kuba ari we “boss” w’umutwe wa M23, abandi bamushinja kuba yaragiye muri Amerika nk’umwe mu bagize ‘delegasiyo’ y’u Rwanda.

N’ubwo Ruberwa yibasiwe na benshi mu banye-Congo, bamwe mu baturage b’iki gihugu bagaragaje ko kuba yagaragara hafi ya Perezida w’u Rwanda nta cyaha kirimo.

Nk’uwitwa Mamy Kazadi yavuze ko “Azarias Ruberwa kwicara hafi ya Paul Kagame mu gihe cy’amasengesho yo gusabira Amerika byabaye ikibazo, ariko kuba Patrick Muyaya (Minisitiri w’Itumanaho wa RDC) na Perezida Tshisekedi barifotozanyije na we nta kibazo byateje”.

Uwitwa Pompon Mputu we yibukije ko buri mwaka Ruberwa yitabira ariya masengesho muri Amerika, anenga bene wabo bakomeje kuyobya abantu bamwitirira u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *