Rwatubyaye yatse Rayon Sports gatanya

Sangiza iyi nkuru

Myugariro wa Rayon Sports akanaba Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul, yamaze kuyandikira ayisaba ko batandukana.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick wavuze ko Rwatubyaye yabasabye “gutandukana mu buryo byemewe n’amategeko”.

Uyu myugariro kuva mu mpera z’icyumweru gishze ari muri Macedonia ya Ruguru, ndetse amafoto aheruka kujya hanze amwerekana ari mu myitozo ya FC Shkupi yahoze akinira.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko uyu mukinnyi bwemeza ko agifitanye amasezerano n’ikipe butazi igihe yagendeye, ndetse ko amafoto ye ari muri Shkupi bwayabonye nk’abandi bose.

Mbere yo kujya ku mugabane w’u Burayi byari byabanje kuvugwa ko Rwatubyaye yavunikiye mu mukino wa ½ cy’irangiza cy’irushanwa ry’ubutwari Murera yasezerewemo na Police FC, gusa amakuru ahari avuga ko uyu myugariro atigeze avunika.

Kugeza ubu Rayon Sports nta mwanzuro irafata ku busabe bwa Rwatubyaye Abdul kuri ubu ifata nk’umukozi wataye akazi.

Mu masezerano iyi kipe ifitanye na we cyakora harimo ingingo ivuga ko ikipe yamwifuza atarangiye (yari asigaje amezi atandatu) yakwishyura Frw miliyoni 137 kugira ngo imwegukane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *