Abaturage bo muri Congo cyane cyane mu bice bituranye n’u Rwanda, barifuza icyabaha umukuru w’igihugu umeze nka perezida Paul Kagame kubera intambwe ikomeye amaze kugeza ku Banyarwanda.
Hari mu kiganiro “Dialogue entre Congolais” gihita kuri Radio Okapi cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Amatora muri afurika,na Kongo by’umwihariko”
Abaturage bahawe urubuga ku mirongo ya telephone muri iki kiganiro,bagarutse ku matora yo mu Rwanda n’imyiteguro yayo, aho benshi basaba ko agomba kubera isi urugero, kuko atarangwamo imvururu, kandi byose bikaba byaragezweho kubera imiyoborere myiza bakesha umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi babivuze mu gihe mu Rwanda abakandida bakomeje kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu,mu matora ateganyijwe tariki ya 04.08.2017.
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo baganiriye na Bwiza.com baravuga ko bifuza umuyobozi w’igihugu cyabo ufite amatwara nk’aya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame,kubera intambwe ikomeye abanyarwanda bagezeho ari we ubarangaje imbere.
Muhwekela Kalume Saidi,yagize ati: ” Iyo mbona uburyo Abanyarwanda bamamaza abakandida babo,bituma nifuza kuba umunyarwanda,ariko cyane iyo Abanyamuryango ba FPR bamamaza Paul Kagame nanjye nifuza ko twagira umuperezida nk’uriya.Usibye no kumukunda nka Perezida w’umunyafurika,ndanamukunda ku giti cye.Icyaduha umuyobozi w’igihugu umeze nkawe twatera imbere ”
Mu gihe bamamaza umukandida wa FPR mu mu mirenge imwe yo mu Karere ka Rubavu ihana imbibi na Congo,usanga bamwe mu bakongomani baba baje mu Karere ka Rubavu ,bajyayo kugirango birebere uko bimeze aho batangazwa n’uburyo abantu ibihumbi byinshi bamamaza ntihavuke imvururu.
Kizenga Fabien umwe mu banyekongo twasanze mu mbagay’Abanyarwanda ba FPR bamamaza umukandida Paul Kagame yagize ati” iwacu ntibishoboka,kuko imodoka,amazu amaduka biba byasahuwe ibindi bigatwikwa,abantu bari gupfa, amashuri tukayafunga ,kandi si iwacu gusa no mu bindi bihugu byinshi byo kw’isi niko bigenda. Ariko mu Rwanda twasanze ari ibirori,kwambara neza,ibyishimo ..mu gihe ahandi bihitana ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka.Isi yakagombye kwigira ku miyoborere y’u Rwanda ,kandi iyaba byashobokaga natwe twari gutora Kagam e”
Mu nama abaturage bo mu gace ka Nyiragongo mu mujyi wa Goma bagiranye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakunze kwitwa Abami bafata ingamba ku cyorezo cy’indwara ya Kolera ibugarije,bamwe muri abo bami ndetse n’abayobozi b’Intara ya Kivu y’amajyaruguru,basabye abaturage kwigira byinshi ku Rwanda,birimo isuku,kwicungira umutekano,gukora umuganda…Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Fellen Rutaichilwa yagize ati: ” Hari byinshi twakwigira ku gihugu cy’abaturanyi,nko gukora isuku badategereje ko letan’abaterankunga bayikora, kwicungira umutekano ..”
Aba baturage ba Goma,bakomeje bishimira imibanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi,muri iyi myaka ibiri ishize kuko ngo imibanire yabyo mbere yarangwaga no kwishishanya,urwikekwe,byakunze kugaragara mu ntambara n’imvururu z’aberaga muri DRC,aho bemeza ko Perezida Kagame yabigizemo uruhare Ubwo yabonaniraga na mugenzi we, Joseph Kabila Kabange mu Karere ka Rubavu .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com


