Kongere y'Amerika yemeje ibihano bishya ku Burusiya
Abategetsi b’amashyaka yombi muri kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeje itegeko rishyiraho ibihano bishya ku Burusiya ku birego by’uko bwaba bwarivanze mu matora ya perezida umwaka ushize. Iri tegeko ndetse ryanagabanya cyane ububasha bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuba yakuriraho u Burusiya ibihano nkuko bigaraga mu nkuru […]
2017-2024: FPR izashyiraho uburezi bufite ireme, bugera kuri bose, abaturage bose bashobore kwivuza neza
Umuryango FPR Inkotanyi ugaragaza ko mu bikorwa politiki byawo bizashyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu wa 2024 , izateza imbere uburezi bufite ireme, bugera kuri bose, mu gihe abaturage bose bazafashwa kwivuza neza kandi bagahabwa n’ubuvuzi bwihariye. Uyu muryango ugaragaza ko uzageza ku Banyarwanda izi serivisi ibicishije muri gahunda y’imibereho myiza, […]
Umutoza wa Barcelona ntashaka ko Neymar agenda mu gihe PSG iri kumwigaho
Umutoza Ernesto Valverde w’ikipe ya FC Barcelona aramagana amakuru yuko Neymar ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris St-Germain(PSG). Valverde yongeye gushimangira ubushake bwe bwo kugumana umukinnyi Neymar mu ikipe ya Barcelona nyuma y’umukino wa gicuti n’ikipe ya Juventus. Ni umukino warangiye ku ntsinzi y’ibitego 2 bya Barcelona kuri 1 cya Juventus, ibitego bya Barcelona byombi […]
Kabila nadatangaza amatora kuwa 30 Nzeri , kuwa 1 Ukwakira ntazaba akitwa perezida
Ihuriro ry’abatavuga rumwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila riratangaza ko rigiye gukora ibishoboka byose akava ku butegetsi bitarenze tariki ya 1 Ukwakira 2017. Ni muri urwo rwego rwagaragaje indangaminsi y’ibikorwa bigamije kumugamburuza akava ku butegetsi nkuko Jeune Afrique ibigaragaza mu cyo yise itya ” RD Congo : l’opposition dĂ©voile son […]
Umukandida wa FPR, Paul Kagame yiyamamarije i Rwamagana- REBA AMAFOTO
Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, Paul kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rwamagana. Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame yabikomereje mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, nyuma yo kubisoza muri Kirehe na Ngoma, uturere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba. Abaturage babarirwa mu […]
Uganda: Uwarindaga mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu
Urukiko rwa gisirikare rushinzwe kuburanisha ingabo zidasanzwe muri Uganda (SFC) mu mujyi wa Sembabule rwakatiye igihano abasirikare n’abapolisi batandukanye muri Uganda barimo n’uwari umurinzi wa mubara wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wakatiwe igihano cy’urupfu. Umupolisi witwa Canan Nkamuhebwa warindaga mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu mu rukiko rwari ruyobowe na Lt Col […]
U Rwanda rwavanyemo Tanzaniya mu marushanwa ya CHAN 2018
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi yanganyije na Tanzania ubusa ku bundi mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino ya nyuma mu irushanwa riihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo ku mugabane wa Afurika. Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo witabiwe n’abafana benshi bari buzuye iyi stade, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga […]
Rubavu: Abanyekongo barifuza umuyobozi umeze nka Paul Kagame
Abaturage bo muri Congo cyane cyane mu bice bituranye n’u Rwanda, barifuza icyabaha umukuru w’igihugu umeze nka perezida Paul Kagame kubera intambwe ikomeye amaze kugeza ku Banyarwanda. Hari mu kiganiro “Dialogue entre Congolais” gihita kuri Radio Okapi cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Amatora muri afurika,na Kongo by’umwihariko” Abaturage bahawe urubuga ku mirongo ya telephone muri […]
Ibikorwa byo kwiyamamaza umukandida Paul Kagame yabikomereje i Ngoma — AMAFOTO
Umukandida perezida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu munsi wa cumi w’ibikorwa byo kwiyamamaza, yabikomereje mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba. Umuhango wo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, wabereye ku kibuga kiri mu kagari ka Cyasemakamba, umurenge wa Kibungo, Abaturage b’ingeri zose bakaba bazinduwe no kwakira umukandida wabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] 11: […]
Dr Habineza ngo azitabira ikiganirompaka cy’abakandida ku kuyobora u Rwanda Kagame nakitabira
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda hashobora kuba ikiganirompaka hagati y’abakandida bazaba bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda itaha, mbere yuko amatora aba kuwa 04 Kanama nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Umukandida Dr Frank Habineza aravuga ko we azitabira iki kiganiro ari uko Paul Kagame nawe akitabiriye. Iby’iki kiganirompaka bikaba byaratangajwe kuri […]
Abakuru b’ibihugu bahembwa menshi muri Afurika, Zuma imbere, Kagame ku mwanya wa 10
Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ni bamwe mu bahembwa agatubutse ku Isi nubwo umugabane wabo wugarijwe n’ibibazo byinshi bitandukanye. Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, niwe wa mbere uhembwa amafaranga menshi ku mugabane n’amadolari 272,000, akaba aza ku mwanya wa kane ku Isi mu bakuru b’ibihugu bahembwa menshi. Perezida Paul Kagame aza ku mwanya wa […]
Ethiopia yarekuye Abanyasomaliya basaga 100 yari yaragize imbohe
Abanyasomaliya basaga 100 bari bamaze igihe bafungiwe muri Ethiopia ariko bakaza kurekurwa bageze iwabo kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Somalia. Abayobozi b’iki gihugu bavuga ko izo mbohe 114 zari zifungiwe muri gereza zo muri Ethiopia zishinjwa ibyaha bitandukanye birimo kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Bwana Jamaludin Mustafa […]