Abanyanijeriya baba muri Afurika y’Epfo babujijwe kugaragaza ibyishimo mu gihe baba babonye intsinzi mu mukino uhuza Nigeria na Afurika y’Epfo uribube kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Gashyantare 2024.
Impamvu y’uku kwitwararika ni uko ngo ibi bihugu byombi bisanzwe bihangana kuva na cyera,ariko kuri iyi nshuro bikaba byageze ku rwego rw’umupira w’amaguru.Amakuru avuga abayobozi bahagarariye abanya Nigeria baba nuri Afurika y’Epfo bamaze kubona ibikangisho by’iterabwoba bigaragaza ko ishyamba atari ryeru.
Ibiro by’uhagarariye Nigeria muri Afurika y’Epfo (The Nigerian High Commission in South Africa), byatangaje ko hari Abanyafurika “ batangiye kwandika ibintu byinshi kuri interineti, ibyinshi muri byo bikaba bifatwa nk’ibikangisho byo mu buryo buteruye”.
Aba baturage bahise bashishikarizwa kutagaragaza ibyishimo mu gihe Ikipe ya Nigeria (Super Eagles) yaramuka itsinze uwo mukino wa 1/2 uhuza ibihugu byombi.Gusa ku rundi ruhande Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane rwatangaje ko “Afurika y’Epfo itemeranya n’ibyo byasohowe mu itangazo”.


