Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Silvio José Albuquerque e Silva.
Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku gushakisha uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.
uyu Ambasaderi usanzwe ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa gatanu taliki 09 Gashyantare 2024, nibwo yagiranye ibiganiro na Gen(Rtd) Kabarebe, bikaba byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, no kurebera hamwe uko umubano wakomeza kwaguka.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu masezerano n’imikoranire byagiranye, yashyizweho umukono tariki ya 14 Kanama 2019, ajyanye n’ubufatanye mu bwikorezi bwo mu kirere (BASAs).
Ayo masezerano yoroheje urujya n’uruza mu bucuruzi mpuzamahanga bukoresha indege, hagati y’ibihugu byombi byayashyizeho umukono.
Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981. Mu gihe Brésil ihagarariwe mu Rwanda na Silvio José Albuquerque e Silva, u Rwanda rwo rwari ruhagarariwe na Prof Mathilde Mukantabana ufite icyicaro i Washington muri Amerika.
U Rwanda kandi ruherutse gufungura ambasade muri Bresil aho ruhagarariwe na Lawrence Manzi uherutse kugirwa ambasaderi warwo muri iki gihugu mu mpera z’umwaka ushize.


