Ibihugu bikomeye bikomeje kotsa igitutu RDC

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kotswa igitutu n’ibihugu by’ibihangange ngo yemere imishyikirano, nk’umuti w’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa kiriya gihugu. Ni intambara Ingabo za Congo zikomeje kurwana n’umutwe wa M23, nyuma y’uko Kinshasa irahiye ko itazigera igirana ibiganiro n’uyu mutwe yahisemo kugerageza kwirukana yifashishije ingufu za gisirikare. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u […]

Rayon Sports yabonye agatubutse muri Rwatubyaye

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana na myugariro Rwatubyaye Abdul wamaze gusubira muri FK Shkupi yo muri Macedonia ya Ruguru. Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko “Abdul Rwatubyaye yerekeje byemewe n’amategeko mu kipe ya FK Shkupi yo muri Macedoia”. Rwatubyaye wagiye aguzwe, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iriya […]

Rusizi: Ushinjwa kwica umugore we agahungira i Burundi yatawe muri yombi

Uwitwa Nizeyimana Cyprien w’imyaka 48 ukekwaho kwica umugore we akoresheje ishoka agahita ahungira i Burundi yambutse umugezi wa Ruhwa, yatawe muri yombi akigera muri icyo gihugu, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mabayi i Nyamirambi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeje amakuru buvuga ko yafashwe mu gitondo cyo ku munsi yambukiyeho akigera ahitwa ku […]

RDC: Bemba na Christian Tshiwewe uyobora Ingabo bageze i Goma

Minisitiri w’Ingabo akaba na Visi Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,Jean Pierre Bemba ari kumwe n’umuyobozi w’Ingabo Christian Tshiwewe basuye umujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu ,aho aje kureba uko umutekano wifashe. Baje muri uyu mujyi mu gihe urugamba ruhuza FARDC na M23 rumaze gufata indi ntera, aho mu duce tumwe […]

Mu cyigo cy’umupfumu Rutangwarwamaboko hagurumanye

Mu kigo cy’umuvuzi gakondo Rutangwarwamaboko hibasiwe n’inkongi y’umuriro ariko ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana n’ubwo hari ibyangiritse. Ni inkongi yibasiye iyi nyubako kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Gashyantare 2024, mu Karere ka Gasabo umurenge wa Gisozi mu kagali ka Musezero. Ni inkongi Polisi y’u Rwanda ivuga ko icyeka ko yaba yatewe n’abasudiraga umureko w’imwe […]

Abayobozi b’ibihugu bo muri Afurika 11 bapfuye bakiri mu kazi mu myaka ya vuba

joao_bernardo_vieira_guinea-bissau.jpg

Mu mateka atandukanye ya Afurika kandi agoye, abayobozi benshi bapfuye bakiri ku butegetsi, basize umurage uturuka ku buyobozi bwahinduye ibintu n’imiyoborere itavugwaho rumwe. Aba bayobozi, buri wese wasize ikimenyetso kitazibagirana mu bihugu byabo, bahuye n’ibibazo byihariye kandi bagira ibyo bageraho kuva ku guharanira amahoro na demokarasi kugeza bahanganye n’amakimbirane n’ibibazo by’imiyoborere, aho manda zabo ziragaragaza […]

USA:Biden yarakaye cyane

Perezida Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarakariye bikomeye Raporo y’iperereza yagaragaje ko ngo afite ikibazo cy’iimitekerereze ishingiye kuzabukuru ituma atibuka neza.Iyi raporo ni imwe mu zimushinja ko bitewe n’uko ubwonko bwe butakibuka, byatumye yandarika dosiye zikubiyemo amabanga ya Amerika. Umujyanama wihariye muri minisiteri y’ubutabera Robert Hur yahamije ko Biden yabitse nabi amadosiye y’ibanga […]

Minisitiri Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye Ambasaderi wa Brasil mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Silvio JosĂ© Albuquerque e Silva. Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku gushakisha uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi. uyu Ambasaderi usanzwe ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa gatanu taliki 09 Gashyantare […]

Burundi: Abasirikare banze kujya kurwana na M23 batangiye kwicwa

Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi (SNR) biravugwa ko rwatangiye kwica Imbonerakure n’abasirikare ba kiriya gihugu banze kujya kurwana n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ababarirwa mu munani ni bo bamaze kwicwa, nk’uko Radio Publique Africaine ibivuga. U Burundi bumaze igihe bwohereza muri RDC abasirikare n’Imbonerakure bo guha umusada Ingabo za […]

FARDC irigamba gufata General Ngendo washinze umutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Banabateseke

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kiratangaza ko cyabashije gufata uwihaye ipeti rya general ukuriye inyeshyamba z’Umutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Banabateseke , wafatiwe i Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’Ibikorwa bya Sokola 1, Capt. Antony Mualushayi yagize ati: “Iyi mirwano yabaye ku wa Gatatu, itariki ya 7 Gashyantare 2024, ubwo inyeshyamba zageragezaga gufata intwaro […]

Kazungu Dennis ushinjwa ibyaha birimo kwica abantu 14 yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye Kazungu Dennis gufungwa burundu nyuma yo gushinjwa ibyaha 10 yagiye akora mu bihe bitandukanye mbere y’uko atabwa muri yombi. Kazungu kandi yasabiwe gutanga ihazabu y’asaga miliyoni 10Frw. Ahawe umwanya ngo yiregure, yavuze ko ibyaha byose abyemera. Iki gifungo yagisabiwe kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Gashyantare 2023.Ni nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge […]

Ubufaransa nabwo bwongeye kwinjira mu kibazo cya DR.Congo na M23

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yatangaje ko yifuza ko Leta ya Congo yagirana ibiganiro n’Abarwanyi ba M23, nyuma y’intambara y’urudaca ikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi ni ibyagarutsweho n’umuvugizi w’iyi Minisiteri ,Christophe Lemoine, Kuri uyu wa kane, tariki ya 8 Gashyantare, imbere y’itangazamakuru ,aho yavuze ko Ubufaransa bushyigikiye ko imirwano yahagarara muri […]

Umuvugizi w’ishyaka CNL mu Burayi aravuga ko akomeje kugendwaho n’ubutegetsi bw’u Burundi

AimĂ© Magera, umuvugizi wa CNL, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, mu Burayi, aravuga ko yavumbuye ibikorwa by’iterabwoba n’inyandiko ku modoka ye mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Aravuga ko arimo kuzira aho ahagaze muri politiki. Nk’uko AimĂ© Magera abitangaza, ngo abanyamahanga baje iwe mu mujyi uri mu nkengero za Bruxelles adahari, maze basiga […]

RDC yarakariye Pologne iyihora u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yikomye Pologne, kubera amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu gifitanye n’u Rwanda. RDC yikomye Pologne, nyuma y’amasaha make Perezida wayo, Andrzej Duda asoje uruzinduko rw’akazi yari amaze iminsi itatu agirira mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize Perezida Duda agiranye ibiganiro na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda ndetse […]

Uruzinduko rwa Perezida Duda i Kibeho mu mafoto

0d624d5a-9888-4357-bf98-a88ce457865c-2.jpg

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda na Madamu we, Agata Duda, kuri uyu wa Kane, itariki ya 8 Gashyantare 2024, basuye Ingoro ya Bikiramariya iri ku butaka butagatifu bwa Kibeho ndetse n’Ishuri ry’Abana bafite Ubumuga bwo Kutabona riherereye mu Karere ka Nyaruguru . Mu ijambo yavugiye aha, Perezida Andrzej Duda yemeje ko igihugu cye kizakomeza gutera […]

Israel yiyemeje guhosha amakimbirane y’u Rwanda na RDC ‘hatamenetse amaraso’

Leta ya Israel yasabye ko hakwiyambazwa inzira y’ibiganiro, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi umaze igihe ututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni icyifuzo cyatanzwe na Ambasaderi wa Israel i Kinshasa, Shimon Solomon, ubwo ku wa Kane yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba. Ambasaderi Shimon yagaragaje ko […]

Nord Kivu:Guverineri Cirimwami yasabye abaturage kwivanga mu mirwano

Abaturage bo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gufasha igisirikare cya Leta ya Congo mu mirwano ikomeje kujegeza Kivu ya Ruguru kugirango bivune M23 Ibi byasabwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Major Gen Peter Cirimwami, mu kiganiro n’itangaza makuru i Goma aho yasabye abaturage kutarebera imirwano ahubwo bagahaguruka bagashyigikira FARDC kugirango batamburwa umujyi […]

Zelensky yirukanye Gen Zaluzhnyi bari basigaye barebana ay’ingwe

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ku wa Kane yirukanye Gen Valerii Zaluzhnyi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye. Uyu Jenerali wari ukuriye Ingabo za Ukraine kuva iki gihugu cyinjiye mu ntambara n’u Burusiya, yirukanwe nyuma y’iminsi hari amakuru avuga ko atakijya imbizi na Perezida Zelensky. Nyuma yo kwirukanwa yahise asimburwa na GenbOleksandr Syrskyi nk’uko iteka […]

Salomon Kalonda ushinjwa gukorana n’u Rwanda aremererwa kujya kwivuriza mu mahanga?

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 9 Gashyantare, mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwimukira muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, umunyapolitiki w’Umunyekongo, Salomon Kalonda, ushinjwa gukorana n’u Rwanda kandi ubuzima bwe bukaba bwifashe nabi mu mezi ashize, ategereje kwemererwa kujya kwivuriza mu mahanga. Kuba, ku ikubitiro, abamwunganira bari basabye mu bihe byashize “gusubika urubanza”, kuri […]

Ibihugu byavuye muri CEDEAO ntibizategereza igihe giteganywa kugirango bivemo burundu

Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Gashyantare, mu Mujyi wa Abuja muri Nigeria, hateraniye inama y’abaminisitiri ba CEDEAO yo kwiga ku bibazo bya politike n’umutekano muri ako karere nyuma y’iminsi 10 ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger bitangaje ko bivuye mu muryango w’ibihugu wa CEDEAO, kandi bitazategereza igihe cy’umwaka uwo muryango uteganya kugirango biwuvemo […]

MALAKAL: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa batanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU I-8) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), batanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri mu bigo by’amashuri bibiri byo mu Mujyi wa Malakal. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare, kirangwa no gushyikiriza abayobozi b’ibigo bibiri by’amashuri abanza; Intersos n’icya Salama II, ibikoresho bigenewe […]