FERWAFA yahannye ‘abasifuzi bibye APR FC’ ikina na Police FC

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rwamaze gufatira ibihano abasifuzi basifuye umukino wa nyuma w’irushanwa ry’ubutwari, nyuma yo gukora amakosa yatumye APR FC itwarwa Igikombe na Police FC.

Ku wa 01 Gashyantare ni bwo Police FC yatwaye Igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari, nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-1.

Ni umukino waranzwe n’imisifurire itaravuzweho rumwe yanateye ubushyamirane bwatumye uhagarara iminota ibarirwa mu icumi.

Ubushyamirane bwavutse mu minota ya nyuma y’umukino ubwo rutahizamu Peter Agbrevol yari amaze gutsindira Police FC igitego cya kabiri, nyuma y’umupira yari aherewe mu rubuga rw’amahina na Bigirimana Abedi.

Mbere y’iki gitego umusifuzi Mugabo Eric yari yabanje kwerekana ko APR FC igomba kurengura umupira yavugaga ko urengejwe na Djibrine Akuki, gusa nta n’isogonda riciyemo aza kwisubira yemeza ko Police FC ari yo irengura nyuma yo kubwirwa na Umutoni Aline wari uyoboye umukino ko warengejwe na Nshimirimana Ismail ‘Pitchou’.

Hakizimana Muhadjiri yahise arengura byihuse, bituma APR FC ihita itsindwa igitego.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzwe icyo gitego, mu gihe byagaragaraga ko Pitchou yari yabanje gukorerwa ikosa rikomeye ryanashoboraga gutuma Akuki yerekwa ikarita y’umuhondo, gusa ntiyigera ayihabwa ahabwa n’umusifuzi Aline.

Amakosa aba basifuzi bakoze yatumye bahamagazwa na Komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA ngo basobanure icyayabateye.

Kuri ubu amakuru avuga ko Aline na Eric bombi bamaze igihe barahanishijwe kumara imikino itanu badasifura, nk’uko ikinyamakuru IGIHE cyabitangaje.

Ibihano aba basifuzi bahawe amakuru avuga FERWAFA yahisemo kubigira ubwiru, bijyanye no kuba Mugabo ari mu basifuzi b’Abanyarwanda bazasifura umukino wa CAF Champions League CR Belouizdad yo muri Algeria izakiramo Al Ahly yo mu Misiri.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ukazayoborwa n’Umunyarwanda Uwikunda Samuel.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *