Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kirashinja RDF cy’u Rwanda kugaba igitero cya za drones ku ndege zacyo z’intambara zari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yavuze ko icyo gitero cyabaye saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare.
Yavuze ko drones za RDF atatangaje umubare ari zo zagabye icyo gitero.
Ati: “Drones z’ibitero z’Igisirikare cy’u Rwanda mu by’ukuri zaturutse ku butaka bw’u Rwanda, zavogereye ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirasa ku ndege z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.
Lt Col Ndjike cyakora yavuze ko izo drones zitigeze zihamya indege za FARDC, ko ahubwo indege za gisivile zari ku kibuga cya Goma ari zo zangiritse.
Kugeza ubu RDF ntacyo iratangaza ku birego bishya ishinjwa na FARDC.
Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko yahakanye ko nta ndege ya FARDC yangirikiye muri kiriya gitero, mu gihe hari andi makuru avuga ko hari indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yangiritse cyane.
Amakuru kandi avuga ko ‘radar’ yari ku kibuga cy’indege cya Goma na yo yasenywe.


