Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles, yemeza ko ibyabaye kuri rutahizamu Rudasingwa Prince byari gutuma yitaba Imana mu minota 5 iyo adahabwa ubutabazi bw’ibanze burimo no kumufata ururimi.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na Musanze FC mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abakinnyi Muhire Anicet uzwi nka Gasongo yagonganye na rutahizamu Rudasingwa Prince wa Gikundiro.
Nyuma yo kugongana baje guhabwa ubutabazi bw’ibanze aho nka Prince bamufashe ururimi kugira ngo ataza kubura umwuka nk’uko byemezwa na muganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles.
Ibyabaye kuri Prince bizwi nka TBI (Traumatic brain injury) aho yari yabuze ubwenge kuko ibibazo byose yabazwaga yabitsindwaga. Ubutabazi yahawe bwamufashije kugarura ubwenge ku murongo ndetse kuri ubu ari koroherwa.
Muganga Mugemana Charles yabwiye Inyarwanda ko iyo abakinnyi bagenzi be batamufata ururimi atari kumara iminota 5 akiri muzima, ahubwo yari guhita yitaba Imana.
Akomeza avuga ko babanje kumwitaho bakiri ku kibuga ni uko maze babona kumujyana kwa muganga aho yagezeyo akavuga nyuma y’isaha imwe ntabwo akajya avuga ibiterekeranye.



One Response
Muganga wa Rayon Sports yemeza ko rutahizamu Prince Rudasingwa yari kwitaba Imana mu minota 5
Rudasingwa purens turamusengera cyane nkaru tahizamuwacu ntacyoyaba imana irikumwe nawe.