Kylian Mbappe yasimbujwe ahita yisangira nyina mu bafana

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa Kylian Mbappe yasimbujwe Kolo Muani igice cya mbere kirangiye ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain akinira yakinaga na Monaco mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, ntiyabyakira neza.

Amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, yerekana Mbappe yicaye mu bafana nyuma yo gusimbuzwa igice cya mbere cy’umukino cyirangiye.

Gusimbuzwa umukino utarangiye, ni ibintu uyu musore atakiriye neza aho yahise afata icyemezo cyo kitajya ku ntebe y’abasimbura nk’iko bisanzwe ahubwe yahise yisangira nyina Fayza mu bafana.

Umutoza Luis Enrique wa PSG, yabwiye itangazamakuru ko vuba bashobora kubaho badafite Mbappe rero niyo mpamvu bari kwitoza gukina batamufite nk’uwo bagenderaho.

Yagize ati: “Maze igihe kinini mu mupira w’amaguru, ugomba kumenya ko ibiba byose biba biri mu nyungu y’ikipe. Vuba cyangwa nyuma y’igihe runaka tuzaba tudafite Mbappe, rero tugomba kwitoza kubaho adahari.”

Ni nshuro ya kabiri Mbappe akuwe mu kibuga umukino utarangiye kandi nta kindi kibazo yagize mu byumweru bibiri bishize. Ibi biri kumubaho nyuma y’uko atangarije iyi kipe ko ashaka kujya muri Real Madrid.

Mbappe yamaze kwemeranyanya na Real Madrid kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino, ibyatumye yanga kongera amasezerano muri PSG.

Uyu mukino wahuzaga PSG na Monaco waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *